Orbis yageze mu Rwanda ku wa 21 Nyakanga 2025, ikaba yari imaze iminsi ikorera ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali. Ni bwo bwa mbere ibi bitaro byari bigeze mu Rwanda. Rwabaye igihugu cya 84 bigezemo kuva byatangira mu 1982.
Yabanje guhugura abaganga b’inzobere mu kuvura amaso barenga 100 mu bijyanye no kubaga amaso. Haherewe ku gukoresha imashini zigezweho zikoresha ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI), nyuma bakomereza ku barwayi.
Iyi ndege ni bwoko ki?
Iyi ndege yakozwe na Sosiyete ya McDonnell Douglas itarihuza na Boeing, ni iyo mu cyiciro cya MD‑10‑30F. Ifite moteri eshatu, ziyishoboza kugendera ku muvuduko urenga ibilometero 980 mu isaha.
Umwihariko ifite ni uko yahinduwe ivuriro ry’amaso kandi ryemewe n’inzego z’ubuvuzi. Imbere hayo harimo ibyumba bitandukanye bikorerwamo imirimo inyuranye.
FedEx ni yo yageneye iyi ndege umuryango wa Orbis International, aho yamaze imyaka umunani ivugururwa kugira ngo ibe iri ku rwego rwo kuba ibitaro.
Ubushobozi bwayo buyishoboza kuba yagenda ibilometero 6.100 idahagaze.
Mu busanzwe uburemere ntarengwa iyi ndege igomba guhagurukana ku butaka ni ibilo bigera ku bihumbi 206, ariko kubera uburemere bwayo buterwa n’ibikoresho birimo, bituma idashobora kumara amasaha arenga umunani iri mu kirere.
Ifite uburebure bwo kuva imbere ugana inyuma bungana na metero 52. Ni mu gihe ubugari bwayo ubariyemo n’amababa bunagana na metero 47.
Bitewe n’uburyo ibikoresho bitandukanye byashyizweho, iyi ndege ishobora kongera guhindurwa isanzwe yo gutwara abagenzi mu gihe bibaye ngombwa.
Ifite ibitaro biri ku rwego rwo hejuru
Ntabwo ivurira abarwayi mu kirere. Impamvu yo gushyira ibitaro mu ndege, yari ukugira ngo babashe gutanga serivisi z’ubuvuzi bw’amaso hirya no hino ku Isi, kandi bahagere biboroheye.
Ukimara kwinjira muri iyi ndege, mu kuboko kw’ibumoso hari icyumba gitangirwamo amahugurwa. Kirimo intebe 46 abahugurwa bashobora kwicaramo bakurikirana amasomo.
Kirimo ibikoresho by’ikoranabuhanga bifasha abahugurwa, birimo ecran ya 3D, bifashisha bakurikirana imbona nk’ubone ibiri kubera mu cyumba cy’ibagiro mu gihe hari umurwayi uri kubagwa.
Abaganga baba bahugurwa, baba bashobora kubaza ibibazo umuganga uri gukora igikorwa cyo kubaga, na we akabasubiza hifashishijwe ikoranabuhanga ry’itumanaho baba bafite.
Ku ruhande rw’iki cyumba, hari ibindi bibiri byifashishwa nk’ibiro, hagakurikiraho icyuma kirimo ibikoresho byifashishwa mu kugenzura ikoranabuhanga riba rikoreshwa mu ndege yose ‘control room’.
Nyuma y’iki cyumba, hari ikindi cyakirirwamo abarwayi baba bafite rendez-vous yo guhabwa ubuvuzi. Aha ni ho bahurira n’abaganga, bakabasobanurira ubwoko bw’ubuvuzi bagiye guhambwa n’ibisabwa byose.
Nyuma, abarwayi berekeza mu kindi cyumba ‘recovery room’. Aha ni ho habera imyiteguro ya nyuma, mbere yo kujya mu cyumba cy’ibagiro. Ni ho umurwayi atererwa ikinya, akanategurwa bihagije.
Umurwayi iyo avuye aho, yerekeza mu cyumba nyirizina ahererwamo ubuvuzi. Iki cyumba kiba gifite ikoranabuhanga rihambaye, rishobora guhuza abakirimo n’abandi bari aho ari ho hose ku Isi.
Kuko intego rusange iba ari uguhugura abaganga, abahugurwa usanga ahanini ari bo bagira uruhare mu gikorwa, barebererwa n’ababahugura.
Igikorwa cyo kubaga umurwayi gishobora gutwara iminota 15, muri iyi ndege gishobora gutwara iminota 45. Gikorwa buhoro buhoro kugira ngo abaganga barusheho gusobanukirwa ibyo bari gukora, n’abari mu ishuri babashe gukurikirana uko igikorwa kigenda akantu ku kandi.
Muri iyi ndege, habagirwamo abarwayi 4 ku munsi.
Mu mpera z’iki cyumweru, ni bwo iyi ndege izajya mu myiteguro ya nyuma yo kuva mu Rwanda, aho izava yerekeza i Dubai. Izahava mu Ukwakira yerekeza muri Ghana, mu bikorwa nk’ibyo yari imazemo iminsi mu Rwanda.
Orbis International imaze kujya mu bice birenga 200 byo mu bihugu 84 itanga ubuvuzi bugezweho ndetse abarenga ibihumbi 100 baturutse mu bihugu bitandukanye bahawe amahugurwa ajyanye no kuvura amaso hifashishijwe ikoranabuhanga rizwi nka CyberSight.
Amafoto: Kwizera Hervé



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!