00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tujyane i Huye mu kigo cy’icyitegererezo gifasha abantu kwigobotora ububata (Amafoto)

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 21 February 2025 saa 07:21
Yasuwe :

Mu Ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda i Huye, ku muhanda uca inyuma gato ya Stade hari ibitaro bidasanzwe, bifite uruhare rukomeye mu hazaza h’igihugu nubwo bitavugwa cyangwa ngo byumvikane kenshi.

Byivurizamo urubyiruko, abagabo n’abagore ndetse n’abakuze cyane, bose bafite ikintu kimwe kibahahuriza. Ububata! Ku bantu bagowe no guhita babyumva, ububata ni imbaraga z’ikibi, zigufata bugwate zikakwambura uburenganzira ku buzima bwawe bwite.

Bahurira muri ibi bitaro kugira ngo bibafashe kwigobotora izi mbaraga z’ikibi.

Kuri benshi bitangira ari ibisanzwe bikabaviramo ububata nyuma. Umunyeshuri muto ushaka kwimara agahinda ka mwarimu akanywa ku rumogi, umukarani utwara ibicuruzwa akarara mu kabari ashaka kwimara umunaniro, n’abandi benshi. Igihari ni uko buri wese aba afite inkuru ye yatumye agera aho.

Reka ndeke kubicisha amatsiko. Ibi bitaro ntabindi ni ‘Huye Isange Rehabilitation Center’, bikaba bishizwe kwakira no kuvura abagizweho ingaruka n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, cyangwa indi myitwarire ishobora kugira abantu imbata.

Iyi myitwarire ni myinshi ariko kugira ngo byumvikane neza, wavuga nko kumenyera cyane gukina imikino y’amahirwe ‘betting’.

Nyuma yo kubona ko ikibazo cy’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge gikomeje gufata indi ntera mu muryango Nyarwanda, mu 2015 ku bufatanye bw’inzego zitandukanye za Leta na za Minisiteri, nibwo iki kigo cyashinzwe, na cyane ko muri iyo myaka uburyo bwo kwita kuri iki kibazo mu mujyo w’ubuvuzi, bwari bukiri hasi mu gihugu.

Mu ntangiriro za 2016, iki kigo cyatangiye kwakira abantu, gihabwa inshingano zo kwakira abafite ibibazo byo kuba imbata z’ibiyobyabwenge, n’izo kuba ikigo cy’icyitegererezo mu Karere u Rwanda ruherereyemo mu buryo bwo kuvura no gusubiza mu buzima busanzwe abagizweho ingaruka n’iki kibazo.

Akenshi kugira ngo umuntu abe imbata aca mu byiciro bine: Icya mbere usangamo abantu bakoresha ibishobora kubatera ububata ariko bakabikoresha ku buryo babasha kubigenzura, aha wavuga nk’inzoga n’ibindi.

Mu cyiciro cya kabiri usangamo abantu bakoresha ibiyobyagwenge cyangwa ibindi, bigasa nk’ibishaka gufata indi ntera ariko bitarateza ibibazo.

Mu cyiciro cya gatatu haba harimo abantu baba batangiye kugirwaho ingaruka n’ibiyobyabwenge, bagatangira no kugorwa kubigenzura. Umuntu ugeze muri iki cyiciro byinshi mu byo yitagaho arabihagarika.

Mu cyiciro cya kane haba harimo babandi babaye imbata. Nta kintu baba bagikora, kuko ahanini usanga ubuzima bwabo bushingiye kuri bya biyobyabwenge bafata.

Tugaruke kuri bya bitaro! Mu minsi ishize narabisuye, nsanga ubuzima buba busanzwe. Ahantu umuntu avurwa, akagaburirwa, akidagadura ndetse agakurikiranwa by’umwihariko ntacyo wahanganya.

Icyakora ni ahantu abahageze baba bari mu rugamba rukomeye rwo gusubira mu buzima busanzwe, kuko bahajya bahunga bwa buzima bubakururira mu bubata.

Nta modoka iba yemerewe kwinjiramo. Ukinjira icyitwa telefoni n’amafaranga ubisiga aho bagusakira, impamvu nta yindi ni ukugira ngo hirindwe icyatuma abarwayi babamo bateshuka ku ntego zabo baba bahatana ngo zigerweho.

Amwe mu makuru ya mbere nakiriye nyuma yo kwinjira, ni uko iki kigo cyakira abarwayi mu byiciro bibiri by’ingezi aho icya mbere ari icy’abakeneye kwitabwaho babamo n’abandi baba bataha.

Ababamo ntabwo bagomba kurenga 100 kandi hakakirwa ab’igitsina gabo n’abigitsina gore.

Nubwo abantu baba bahuje ibiyobyabwenge n’ingano yibyo bafata, buri wese yitabwaho mu mwihariko we.

Muri iki kigo ahanini hakirwa abantu bari muri bya byiciro bibiri bya nyuma by’ububata, kuko usanga ari bo baba bakeneye kwitabwaho byihariye.

Iyo uhazenguruka uba ubona abantu benshi, ariko buri wese ari muri gahunda ze, nubwo habaho izindi rusange zikurikizwa buri munsi.

Natunguwe no kuhasanga abanyamahanga bo mu Burundi, RDC, Gabon, n’ahandi. Umwe muri bo yambwiye ko “Iwacu nta kigo nk’iki gihari, nahisemo kuza aha ngo nkire. Mpamaze amezi atatu.”

Mu gitondo iyo babyutse bamwe bakora imyitozo ngororamubiri, nyuma bagafatira hamwe ifunguro ya mu gitondo, abakurikiranwa ku giti cyabo cyangwa mu matsinda bakajya kureba abaganga babitaho.

Saa sita aba ari umwanya wo gufata ifunguro, nyuma bakaruhuka kugeza saa cyenda, abakurikiranwa bakongera kwitabwaho. Ifunguro rya nijoro rifatwa saa moya n’igice, bakaruhuka saa tatu n’igice z’ijoro.

Bagira n’umwanya w’imikino itandukanye nka billiards, pingpong, dames, igisoro, abakenera kugina basketball n’umupira w’amaguru bagaherekezwa hanze y’ibitaro.

Abarwayi baba mu cyumba gisangirwa na babiri muri ibi bitaro, umwe yishyura 8.200 Frw ku munsi, mu gihe uba mu cyumba cyihariye yishyura 15.200 Frw ku munsi. Kurya no kwitabwaho n’abaganga nabyo biba bikubiye muri iki kiguzi.

Amatsiko yaranyishe mbaza Umuyobozi Mukuru wa Huye Isange Rehabilitation Center, Dr Rwagatare Patrick, niba hari umuntu ujya ukira burundu avuye muri iki kigo nyuma y’ibiba byakozwe ngo bagire ibyo basiga inyuma mu buzima bwabo.

Yansubije agira ati “Ubu ni ubuvuzi bw’umwihariko, guherekeza umuntu ni urugendo. Nta muti w’igitangaza dufite dushobora gutanga ku buryo icyo umuntu yanywaga cyose ahita agihurwa,”

“Mu bo twakira hari abakora urugendo bagasohoka, hakaba n’abashobora kumara imyaka nk’itandatu cyangwa 10 bakongera bagasubira. Ibyo nabyo tubifata nk’ibisanzwe mu rugendo. Biragoye rero kuvuga ngo aba barakize burundu, ikiba ni ukubana nabo bagakomeza gutera intambwe igana imbere.”

Kuva mu 2015 kugeza mu mpera za 2024, abarwayi banyuze muri iki kigo bari 2.278. Impuzandego umurwayi amara mu bitaro ni hagati y’ukwezi kumwe n’amezi atatu, ndetse hakaba abagenda nyuma y’igihe runaka bakagaruka.

Abarwayi benshi muri ibi bitaro ni abakoresha urumogi kuko bangana na 38% by’abakirwa bose, hagakurikiraho abakoresha mugo ‘heroine’ bangana na 34%.

Ku mwanya wa gatatu haza abakoresha inzoga bangana na 31%.

Hari abandi bakoresha imiti itangirwa kwa muganga ishobora gukora nk’ibiyobyabwenge bangana na 0.07%, abakoresha Cocaine bangana na 0.02% hagaheruka ababa barabaye imbata y’imyitwarire runaka nk’imikino y’amahirwe bangana na 0.02%.

Huye Isange Rehabilitation imaze kunyuramo abarwayi basaga ibihumbi bibiri
Muri HIRC hari inyubako zitangirwamo serivisi nyinshi zigamije gufasha abarwayi
Ibi bitaro byatangijwe mu ntangiriro za 2016
Muri ibi bitaro hari ibikorwa bitandukanye bifasha abarwayi gukora imyitozo ngororamubiri
Iyi ni inyubako ab'igitsina gabo baherwamo ubufasha bwihariye
Iyi nyubako yifashishwa n'abaganga batandukanye nk'ibiro byabo
Aha ni kuri 'reception' ahakirirwa abaje bagana ibi bitaro
Umuyobozi Mukuru wa Huye Isange Rehabilitation Center, Dr Rwagatare Patrick, yavuze ko urugendo rwo gukira ububata rushobora no gufata imyaka irenga 10
Iyi mashini iteye imbere ku buryo bidatwara iminota iri hejuru ya 25 mu gutanga ibisubizo
Iyi ni imashini ishyirwamo inkari z'abarwayi hakaboneka ibiyobyabwenge bafite mu mibiri yabo
Umwanya munini abarwayi baba batanga ibikenewe ngo bakorerwe ibizamini, aha nahahuriye n'umwe muri bo amaze gutanga inkari ngo hapimwe ingano y'ibiyobyabwenge biri mu mubiri we
Laboratwari yo muri HIRC ifite ibikoresho bitandukanye
Umuganga ukora muri laboratwari aba afite akazi gakomeye, kuko ibisubizo atanga ni byo bitanga umurongo ugaragaza uburyo umurwayi yitabwaho
Iyi ni laboratwari ifatirwamo ibizamini by'abarwayi
Iyo abarwayi batanze inkari kugira ngo hapimwe ingano y'ibiyobyabwenge, ibisubizo biboneka mu gihe cya vuba
Amacumbi yo muri HIRC aba asa neza
Iyi ni inyubako ab'igitsina gore baherwamo ubufasha bwihariye bujyanye nabo muri ibi bitaro
Amacumbi yo muri HIRC ni uko aba ameze
Iyo amasaha yo kurya yateganyijwe, abarwayi baba muri ibi bitaro bahurira muri iyi nzu yo kuriramo
Ababa muri ibi bitaro bagaburirwa amafunguro y'ubwoko bwose kandi akaba ari ho ategurirwa
Iyi ni inzu mberabyombi yifashishwa n'abarwayi mu kwidagadura bareba filimi, indirimbo n'ibindi
Umwe mu mikino ikinirwa imbere muri ibi bitaro ni billiards
Ibi bitaro bifite ubushobozi bwo kwakira abarwayi 100 babamo
Ibi bitaro biherereye aho wakita nko mu marembo y'Umujyi wa Huye kuko uba ari bwo ukiwinjiramo
Uyu ni umuganga uvura indwara zo mu mutwe witwa Sugira Léonce, ufasha ababa barwariye muri HIRC

Amafoto: Nzayisingiza Fidèle


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .