00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tom Close yakingiwe Marburg, amara impungenge abafite ubwoba

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 8 October 2024 saa 02:14
Yasuwe :

Umuhanzi akaba n’umuganga Dr. Muyombo Thomas uzwi ku mazina ya Tom Close yakingiwe icyorezo cya Marburg, ahamya ko nta we rukwiye gutera ubwoba kuko rwizewe.

Tom Close yabigarutseho mu kiganiro kigufi yagiranye na IGIHE nyuma yo gukingirwa virusi ya Marburg.

Yagize ati “Nta mpungenge nagize, impungenge z’iki se? Hari impungenge ziruta izo gupfa? Kugeza ubu tumaze gupfusha abaganga bakoraga mu bigo byiza byita ku ngamba z’ubwirinzi, rero nta mpungenge rwose.”

Tom Close akomoje kuri ibi mu gihe kimwe n’abandi baganga batangiye gukingirwa iki cyorezo cyane ko aribo bahereweho nk’abari mu byago byo kwandura iki cyorezo.

Uyu muhanzi usanzwe ari n’umuganga uri mu itsinda ry’abaganga bashinzwe guhangana n’icyorezo cya Marburg, mu butumwa yatambukije ku mbuga nkoranyambaga yakanguriye abaganga kwikingiza kugira ngo barusheho kwita ku bahuye n’iki cyorezo.

Ku wa 27 Nzeri 2024 abarwayi ba mbere nibwo bagaragaye mu Rwanda, ubu abamaze kwandura Virusi ya Marburg bageze kuri 63 mu gihe abo yahitanye ari 12.

Abakiri kuvurwa ni 36 mu gihe umunani mu bari bayanduye bakize. Muri rusange, hamaze gufatwa ibipimo by’abantu 2.387.

Minisiteri y’Ubuzima iherutse gutangaza ko guhera ku wa 06 Ukwakira 2024, ari bwo hatangiye gahunda y’ikingira mu bantu bafite ibyago byinshi byo kwandura barimo abaganga.

Aba kandi bazakingirwa ni ababonanye n’abanduye n’abo mu miryango yabo kuko bifasha umubiri wabo kugira ubwirinzi buhagije bwo guhangana n’izi ndwara.

Uru rukingo rutangwa muri doze imwe, nyuma y’iminsi itatu ubudahangarwa mu mubiri bukaba bwatangiye kwiyubaka ku rugero rwa 70% nyuma y’icyumweru bukaba bwiyubatse ku rugero rwa 95%.

Tom Close wakingiwe Marburg, yamaze impungenge abafitiye ubwoba uru rukingo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .