Aba-agent bashobora gutanga serivisi zirimo kubitsa, kubikuza, kwishyura inyemezabwishyu zitandukanye, kohereza no kwakira amafaranga mu buryo bwa Rapid Transfer, kwishyura imisoro n’ibindi byinshi.
Umuyobozi ushinzwe Itumanaho n’Imenyekanisha-bikorwa muri Ecobank Rwanda, Desire Mana, yavuze ko aba-agent ba Ecobank bagize uruhare mu kwegereza abakiliya babo serivisi zihuse.
Ati “Intego yacu ni ugutuma abakiliya bacu boroherwa na serivisi dutanga, kandi bakazibona mu buryo bwihuse. Aba-agent ba Ecobank bafasha abakiliya bacu kubona serivisi bifuza batiriwe bakora ingendo baza kuri banki, ahubwo bakazibonera hafi y’aho batuye kandi bakazihabwa mu buryo bwihuse”.
Mana yongeyeho ko bitondera guhitamo aba-agent bakorana nabo, ati “Kugira ngo twemerere umuntu kutubera umu-agent, bisaba kuba ari indakemwa mu mico no mu myifatire kuko twifuza umuntu uzakomeza kwakira abakiliya bacu neza nk’uko dusanzwe tubikora, kandi akabaha na serivisi bakeneye zose ndetse akagomba kuba afite ibyangombwa bimwemerera gukora ubucuruzi yahawe n’inzego zibifitiye ububasha mu gihugu”.
Aba-agent ba Ecobank bashobora gukora amasaha arenze aya banki, ndetse bagakora no muri weekends kimwe n’indi minsi y’ikiruhuko kandi bagahabwa umufuragiro kuri buri serivisi batanze.
Ku muntu ushaka kubitsa yifashishije aba-agent ba Ecobank, ashobora kubitsa atarenze 2 000 000 Frw ku nshuro imwe, ariko akaba yabitsa inshuro eshanu ku munsi.
Ubikuza nawe akoresha porogaramu ya ‘Ecobank Mobile’ maze akabikuza atarenze 500 000 Frw ku nshuro imwe, ariko akaba ashobora kubikuza inshuro eshanu ku munsi.
Desire Mana amara impungenge abakiliya ba Ecobank bagitinya gukorana n’aba-agent ba Ecobank (Xpress point), akavuga ko “ari uburyo bunoze, bwihuse, butekanye kandi buhora busuzumwa n’inzobere za Ecobank kugira ngo burusheho gutanga umusaruro”.
Yaboneyeho no gusaba abashoramari bari hirya no hino mu gihugu, ko bashobora kwagura ishoramari ryabo binyuze mu kuba aba-agent ba Ecobank.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!