Uyu muti wahagaritswe hagendewe ku mabwiriza y’uko imiti isukura intoki igomba kuba irimo alcohol yo mu bwoko bwa ethanol ku kigero kiri hagati ya 70% na 80% cyangwa alcohol ya isopropyl iri kuri 75%.
Rwanda FDA yatangaje ihagarikwa rya Lime Fresh hand sanitizer and dinfectant ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter.
Isobanura ko uyu muti wahagaritswe hashingiwe ku bipimo bya laboratwari byakozwe, bikaza kugaragaza ko utujuje ubuziranenge bityo hagafatwa icyemezo cyo kuwukura ku isoko.
Iki kigo cyavuze ko abantu bagomba kujya bagenzura amakuru ari ku icupa riguriwemo umuti, ndetse bakanareba nimero iwuranga n’igihe uzarangirira mbere yo kuwugura.
Rwanda FDA kandi yaboneyeho kwibutsa abantu bose bakoresha, bagurisha, bakwirakwiza, n’abagifite iyo miti mu bubiko ko bahagarika kuyikoresha, ndetse bakayisubiza aho bayikuye.
Yaboneyeho no kwibutsa abantu bose ko bitemewe na gato kwikorera imiti utabiherewe uburenganzira.
#RwandaFDARecall #Rwot Guhagarika icuruzwa n’ikoreshwa ry’umuti usukura intoki (Hand Sanitizer)
witwa “Lime Fresh hand sanitizer and disinfectant” (Isopropyl alcohol based)
ukorwa na Lime Fresh Family Ltd, Limex Falcon pic.twitter.com/DSttFx9NHW— Rwanda Food and Drugs Authority (@RwandaFDA) October 5, 2020



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!