00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rwamagana: Baratabariza umuryango wasenyeweho ‘Nyakatsi’

Yanditswe na Idukunda Kayihura Emma Sabine
Kuya 24 September 2026 saa 10:42
Yasuwe :

Bamwe mu baturage bo mu Mudugudu wa Kamamana mu Kagari ka Kaduha mu Murenge wa Munyaga mu Karere ka Rwamagana, baratabariza umuryango ukennye wabaga mu nzu ya ‘Nyakatsi’ none bakaba bayisenyeweho n’ubuyobozi bw’umurenge. Igikorwa cyo kuyisenya cyabaye ku wa 24 Nzeri 2026.

Umucecuru wari usanzwe ari mu cyiciro cy’abatishoboye bafashwaga na leta ni we wari utuye mu kibanza cyaje kubakwamo inzu ya nyakatsi. Uwo mucecuru na we yabaga mu nzu yari yarubakiwe n’ababikira b’Abataliyani, akaba yarayibanagamo n’umukobwa we ufite ibibazo byo mu mutwe, n’umwuzukuru we muto wapfushije nyina, na we akaba yari umukobwa w’uwo mukecuru.

Gusa iyo nzu babagamo yaje gusaza ubuyobozi bw’umurenge n’Akagari ka Kaduha burayisenya ngo itazabagwaho, uwo muryango buwucumbikisha mu rugo rw’undi mucecuru w’umuturanyi witwa Uwimana Gratia ubu ufite imyaka 67. Ibyo byabaye muri Gicurasi 2024.

Gusa mu Ukwakira 2025 uwo mukecuru wacumbikiwe yitabye Imana, umuryango wabacumbikiye ukomeza kugorwa no gukomeza gutunga abo bana yasize kuko batagiraga n’Ubwisungane mu Kwivuza, kandi uwo mwana muto ubu ufite imyaka umunani akaba yari anageze igihe cyo gutangira ishuri.

Byatumye Uwimana Gratia wari ufite n’undi muryango afasha atangira kugorwa no gutunga abo bantu bose, akajya ajya kwibutsa ubuyobozi bw’umurenge ngo babashakire aho kuba ariko kugeza na magingo aya byari bitarakorwa.

Ati ‘‘Amaze gupfa ba bana ndabagumana, ariko mbagumana nanjye nari mfite undi muryango w’abandi na bwo nareraga, ni uko noneho biba biriyongeye. Ubwo rero ubuzima urumva ko buhagaze kandi nta mbaraga mfite, nanjye ndi umucecuru w’imyaka 67. [...] Nkagaragariza ubuyobozi nti ‘Mfite ikibazo, aba bantu mfite badafite mituweli, bararwara ikibazo kikaba njye.’ Noneho n’ibibatunga, ubwo urabyumva ubuzima bwose buragoye.’’

Abonye bimushobeye ubuyobozi ntacyo bumusubije, mu ntangiro z’iki cyumweru nibwo Uwimana Gratia yigiriye inama yo gufata abo bana uwo mukecuru yasize abajyana ku Murenge wa Munyaga abasigayo, abwira ubuyobozi ko atakibashije kubatunga.

Byageze Nimugoroba abona abana bagarutse mu rugo abitaho, gusa yigira inama yo kujya mu ishyamba rye atema ibiti, ni ko gushaka abantu bajya mu kibanza wa muryango wahoze utuyemo bubakamo akazu ka nyakatsi kugira ngo abo bana abe ari ho baba bikinze mu gihe ubuyobozi butarababonera ahandi ho kuba.

Iyo nzu bayirayemo mu ijoro ryakeye bucya ubuyobozi bw’umurenge n’ubw’akagari bujya kuyisenya. Ku murongo wa telefoni, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Munyaga, Munyentwari Damascène, yabwiye IGIHE ko abo bana bagiye kuba bakodesherejwe aho kuba amezi atatu, mu gihe hagiye gukusanywa ubushobozi bwo kububakira.

Ati ‘‘Twabashakiye inzu, turi gushakisha n’undi muntu wakwitanga kugira ngo ababere umukuru w’umuryango anabiteho, kuko ubona ko kuba bonyine bidashoboka. [...] Twaba twishyuyeho amezi atatu.’’

Munyentwari kandi yavuze ko yamenye ko hari mwenewabo w’abo bana wishoboye utuye i Rwamagana, bakaba bagiye kumushaka kugira ngo bumve niba hari icyo yabafasha, gusa mu gihe bitarakorwa Umurenge wa Munyaga ukaba uraba ukorana n’abaturage bawo kugira ngo bitabweho haba mu kubashakira ibibatunga, ndetse n’umuntu ukurikirana umunsi ku munsi iby’imibereho yabo.

Munyentwari kandi yavuze ko mu gihe uwo benewabo atabatwara, uyu murenge uzahita ufatanya n’abaturage hakabumbwa amatafari, hagashakwa amabati n’ibindi bikoresho bakubakirwa mu gikorwa cy’umuganda. Mu 2025, Umurenge wa Munyaga wubatse inzu 58 muri ubu buryo zituzwamo imiryango itishoboye.

Iyi nzu ya nyakatsi abo bana babiri bayirayemo ijoro rimwe
Abana babiri bari bubakiwe iyi nzu ya nyakatsi, uyu munsi ni bwo bashakiwe inzu yo gukodesherezwa amezi atatu
Abatuye muri aka gace batabarije umuryango waraye muri iyi nzu ya nyakatsi yasenywe, kugira ngo utuzwe mu buryo burambye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages