Ni nyuma y’aho Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iteganyagihe na Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi (MINEMA) bitanze impuruza ko uku kwezi kwa Gicurasi kuzagwamo imvura nyinshi ishobora guteza ibiza.
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel mu kiganiro na IGIHE, yavuze ko nyuma yo kubona uyu muburo basesenguye imiterere y’Akarere bahitamo ahantu hafite ibyago byo kwibasirwa n’ibiza kurusha ahandi.
Yavuze ko icyo bibanzeho mu gutoranya aho hantu ari ukureba ibiza mu buryo butandukanye kuko hari ibishobora guterwa n’inkangu, umwuzure ndetse n’inkuba.
Ati “Izo site twazishyizeho abakozi basimburana ku manywa na nijoro kuko ibiza by’inkangu akenshi bihitana abantu nijoro igihe basinziriye. Abo bakozi barimo urubyiruko rw’abakorera bushake ndetse n’abakozi ba Croix Rouge”.
Mu nshingano z’abo bakozi harimo kumenya no gutanga amakuru y’aho hantu, ahabonetse ibimenyetso by’uko abaturage bagahita basabwa kuhimuka bwangu.
Ati “Byaradufashije cyane kuko kugeza nta buzima bw’umuntu turabura uretse imyaka y’abaturage ba Bweyeye yangijwe n’umwuzure”.
Abo bakozi bashyizwe mu bice bifite ibyago byo kwibasirwa n’inkangu ndetse no ku migezi ikunze kuwura igatwara ubuzima bw’abaturage.
Meya Sindayiheba yasabye abaturage gukomeza kuba maso, bakirinda gusuzugura umugezi igihe imvura yaguye kuko hari igihe awusuzugura yitwaje ko asanzwe ahambuka agashoramo ikirenge umugezi ugahita umutwara.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!