00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RURA igiye gukoresha ikoranabuhanga mu kugenzura imyitwarire n’imikorere y’abashoferi

Yanditswe na Niyitanga Jean Paul
Kuya 17 Ugushyingo 2020 saa 08:00
Yasuwe :
0 0

Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rugiye gutangira gukoresha ikoranabuhanga mu bikorwa byo kugenzura imyitwarire n’imikorere y’abashoferi batwara abagenzi mu buryo bwa rusange.

Ikoranabuhanga rishya rigiye kwifashishwa ryatangirijwe mu nama yahuje RURA n’abayobozi batandukanye ba sosiyete zikora ubwikorezi bw’abantu n’ibintu kuri uyu wa Kabiri.

Abafite sosiyete zitwara abagenzi mu modoka rusange bahawe urubuga rw’ikoranabuhanga bashyiramo imyirondoro y’abashoferi bose bakoresha harimo nk’amazina, nimero za telefoni n’iz’indangamuntu, uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga n’amasezerano y’akazi. Biteganyijwe ko aya makuru azanashyirwa ku makarita y’akazi y’abashoferi.

Uburyo bw’ikoranabuhanga bugiye kwifashishwa, bukubiyemo urutonde rw’amakosa n’ibihano ateganyirizwa haba ku mushoferi no kuri shebuja ukuriye sosiyete akorera.

Uretse kuba uru rubuga harimo uburyo bwo kwandikira ibihano abashoferi ku makosa bakoze, harimo n’ubwo kugenzura imyitwarire yabo ku buryo uzageza munsi y’amanota 50% azajya akurwa mu kazi ko gutwara abantu mu modoka rusange.

Sosiyete zitwara abagenzi na zo zifite aho zirebera amakuru azerekeye cyane cyane nk’igihe zaciwe amande yaturutse ku mikorere yabo wenda nk’igihe bakoreshaje imodoka zidafite ibyangombwa; icyo gihe zizajya zibona ubutumwa bugufi buzereka ikosa n’amande zaciwe.

Mu gihe umukozi wa RURA afatiye umushoferi mu makosa, azajya ahita ajya kuri urwo rubuga ashake imyirondoro ye ahitemo ikosa yakoze n’ibihano bijyanye na ryo maze ahite yohererezwa ubutumwa kuri nomero ye ya telefoni n’iy’umuyobozi wa kompanyi, bityo byorohere umukoresha kugenzura imyitwarire y’umushoferi akoresha kuko ubundi batabashaga kuyimenya.

Umuyobozi ushinzwe kugenzura Serivisi zo gutwara abantu muri RURA, Anthony Kulamba, yabwiye IGIHE ko iri koranabuhanga rije gufasha kubaka ubunyamwuga mu bashoferi.

Ati “Iri koranabuhanga rije gufasha kubaka ubunyamwuga mu bashoferi kandi iyo umushoferi akoze neza ibibazo biba bike mu gutwara abantu, akwiye kuba inyangamugayo akagira amanota ashimwa. Ubu rero nta buryo bufatika bwo kugirira icyizere umushoferi bwari buhari ariko aya manota azerekana umushoferi mwiza n’uwitwara nabi.”

Yanavuze ko abakoresha na bo hari icyo basabwa mu guharanira ko umukozi we akomeza kumera neza.

Ati “Umushoferi turamusaba gukora neza ariko na we hari icyo asaba kugira ngo ubuzima bwe bube bwiza, ni yo mpamvu twashyizemo n’uburyo bwo kureba niba abashoferi bafitanye amasezerano n’ibigo bakorera.’’

Kulamba yavuze ko RURA igiye kujya inakurikirana uburenganzira bw’abashoferi harimo nko guhemberwa igihe no guhabwa amasaha ahagije yo kuruhuka bityo birusheho gutuma banoza serivisi batanga.

Ikindi ni uko mu gihe abashoferi cyangwa ba nyiri sosiyete zitwara abagenzi bahanwe bakumva barenganye, muri iryo koranabuhanga bahawe uburyo bwo kugaragaza akarengane.

Binyuze muri iri koranabuhanga, umushoferi ushaka kuva muri sosiyete imwe ajya mu yindi na bwo uwamukoreshaga azajya abanza abyemeze, ibi na byo ngo bizatuma bitwara neza kuko bazaba bazi ko nibajya kugenda bizemezwa n’ababakoreshaga mu gihe ngo hari abakoraga amakosa bagahita bimukira ahandi.

Umuyobozi wa Jali Transport Ltd, Twahirwa Innocent, yavuze ko iri koranabuhanga rizabafasha gucunga abakozi babo no kubarengera kuko ngo hari igihe bajyaga barenganywa.

Ati “Mu micungire y’abashoferi twari dukeneye iri koranabuhanga, bizanadufasha kurengera abashoferi kuko hari aho byagaragaraga ko bitirirwaga amakosa batakoze ariko iri koranabuhanga nirimara gukoreshwa ntabwo ibibazo byo kuvuga ngo kanaka yambeshyeye bizongera kubaho.”

Yakomeje agira ati “Hari igihe bandikiraga amande umushoferi kubera amakosa ya sosiyete akorera ariko ntabivuge, hashira igihe ayo mande atarishyurwa hakiyongeraho n’ibihano by’ubukererwe, ariko ubu nibaduhana tuzajya duhita tubimenya.”

Umuyobozi wa Virunga Express, Karangwa Jean Paul, yavuze ko ikoranabuhanga rizatuma abashoferi birinda amakosa n’ibyaha bakoreraga mu mihanda, bityo bitume serivisi batanga ziba nziza n’iterambere ryabo n’ibigo bakorera ryiyongere.

Umuyobozi wa Omega Car Express, Hakizimana Thacien, yavuze ko iyi gahunda ifitiye akamaro abashoferi kuko kuba bagiye guhabwa amasezerano y’akazi byanabafasha guhabwa inguzanyo na banki ikunganira umushahara we akiteza imbere.

Ubu buryo bw’ikoranabuhanga bwitezweho gutuma abashoferi bagira imyitwarire myiza bityo na serivisi baha abagenzi zikarushaho kuba nziza.

Umuyobozi ushinzwe kugenzura Serivisi zo gutwara abantu muri RURA, Anthony Kulamba, yavuze ko iri koranabuhanga rije gufasha kubaka ubunyamwuga mu bashoferi
Umuyobozi ushinzwe Ubugenzuzi bwo gutwara abantu muri RURA, Joseph Nyiringabo, ubwo yasobanuriraga abakora umwuga wo gutwara abantu ibyiza byo gukoresha ikoranabuhanga
Umuyobozi wa Jali Transport Ltd, Twahirwa Innocent, yavuze ko iri koranabuhanga rizabafasha gucunga abakozi babo no kubarengera kuko ngo hari igihe bajyaga barenganywa
Umuyobozi wa Virunga Express, Karangwa Jean Paul, yavuze ko ikoranabuhanga rizatuma abashoferi birinda amakosa n’ibyaha bakoreraga mu mihanda
Abayobozi ba RURA biteze ko ikoranabuhanga mu kugenzura abashoferi rizahindura imyitwarire y'abashoferi
Abayobozi batandukanye ba sosiyete zitwara abagenzi mu Rwanda bishimiye ikoranabuhanga rizabafasha gucunga imikorere n'imyitwarire y'abashoferi bakoresha
RURA igiye gukoresha ikoranabuhanga mu kugenzura imyitwarire n’imikorere y’abashoferi batwara imodoka rusange

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .