Byatumye aka karere gategura ubukangurambaga kuri iki kibazo kanafungura ikigo cy’urubyiruko kigamije gutangirwamo serivisi zijyane no kwigisha ubuzima bw’imyororokere, kuboneza urubyaro, by’umwihariko gushakisha amakuru y’abashuka urubyiruko bakarujyana mu ngeso z’ubusambanyi.
Iki kigo cyafunguwe kuwa 3 Ukuboza 2022, mu murenge wa Cyinzuzi, Akagari ka Migendezo, Umudugudu wa Gitabage.
Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko ari intambwe ishimishije ari hamwe mu hantu hashobora gutangirwa amakuru yimbitse.
Mu zindi serivisi zizatangirwa muri iki kigo ni ubujyanama ku bakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gutanga serivisi zo kuboneza urubyaro, ubujyanama ku buzima bwo mu mutwe no gupima agakoko gatera Sida.
Urubyiruko kandi ruzigishwa ikoranabuhanga rumenye ibyiza n’ibibi byaryo kuko hari abarikoresha rikabashora mu kaga, aho kubafasha kwiyungura ubwenge n’ubumenyi byabafasha kwiteza imbere.
Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo Mukanyirigira Judith yavuze ko bamaze iminsi 16 mu bukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa ritandukanye, kuko hakiri abakora ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’abahohotera bagenzi babo mu buryo butandunye.
Ati “Dukomeje kwigisha abaturage ingaruka z’ihohoterwa rikorerwa mu miryango n’ibihano bifatirwa abarikora”.
By’umwihariko akarere gakomeje kuganiriza imiryango irimo abana basambanyijwe bakiri bato bakunze gukorerwa ihohoterwa bakirukanwa n’ababyeyi babo.
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’ Iterambere ry’umuryango, Batamuriza Mireille, yashimye inzego zitandukanye zikomeje gufatanya gukumira ihohoterwa ritandukanye rikunze kwibasira abaturage.
Ati” Dukeneye gukorana inzego zose tukamanuka kugera kuri ba Mutwarasibo, hakenewe kongera ubufatanye mu kugabanya ibyaha by’ihohoterwa, akenshi hari n’abatavuga ko bakorewe. Ibi bigo ni byiza, ni inzira ifasha kuganiriza abaturage, by’umwihariko urubyiruko”.
Urubyiruko rwo mu Murenge wa Kinzuzi rugaragaza ko bari bafite imbogamizi zo gutangaza abantu babashora mu mico mibi, harimo nko kunywa ibiyobyabwenge no kubakoresha imibonano mpuzabitsina, gusa ngo kuba iki kigo gitashywe harimo n’abazajya bahakura ubumenyi butandukanye.
Umwizerwa Parfaite yavuze ko banashimishijwe no kuba muri iki kigo hazashyirwamo n’imikino itandukanye by’umwihariko imyidagaduro ku bakunda umuziki.
Yavuze ko ari imwe mu ngamba zizatuma badasubira mu tubari no kunywa ibiyoyabwenge.
Mu karere ka Rulindo hakenewe ibigo by’urubyiruko bitandukanye kuko harimo ibitarenze bibiri.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!