00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ruhango: Imodoka itwaye mazutu yakoze impanuka, abaturage bahururana amajerekani (Amafoto)

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 14 Ukwakira 2021 saa 07:38
Yasuwe :
0 0

Imodoka yari itwaye amazutu ivuye mu Mujyi wa Kigali yerekeza mu Karere ka Huye yakoze impanuka ikomeye igeze mu Ruhango, abatuye hafi aho bahururana amajerekani ngo bayavome ariko Polisi ibabera ibamba.

Iyi mpanuka yabereye mu Murenge wa Ruhango, mu bilometero bibarirwa muri bitatu gusa urenze Umujyi wa Muhanga, ahagana saa Kumi z’umugoroba wo kuri uyu wa Kane, tariki ya 14 Ukwakira 2021.

Ikimara kuba, abaturage benshi barimo abana n’urubyiruko kugeza ku basaza n’abakecuru bahageze bitwaje amajerekani bashaka gutwara kuri ayo mazutu.

Abemeye kuganira na IGIHE bagaragaje ko impamvu bahururanye amajerekani bifuzaga kuvoma kuri mazutu cyane ko n’ubundi aho yamenetse nta cyo yari kungura ubutaka.

Umwe yagize ati “Ubundi twari tuje tuzi ko twivomera ariya mazutu ari kumeneka. Aha ngaha ari kumeneka ntabwo hafumbiye, nta nubwo iriya ari ifumbire. N’ubundi umukire we yahombye gusa nyine polisi yanze ko twakivomera nayo ari kumeneka.”

Undi yagize ati “Njyewe nari maze kuvoma ijerekani imwe ariko bayinyatse. Nonese wowe urebye ahantu yamenetse hari icyo bitwaye twivomeye ko n’ubundi ntacyo bashobora kuyikoresha. Turabibona bagize impanuka ariko nyine nta kundi byagenda.”

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yabwiye IGIHE ko biteye isoni kubona abaturage bahururana amajerekani mu gihe abandi bagize ibyago aho kubanza kubatabara.

Yagize ati “Ni umuco utari mwiza, ni yo mpamvu natwe turi aha, na Polisi irahari mwabibonye. Iyi modoka yari itwaye mazutu ku buryo byashoboraga no kwangiza abaturage. Icyo turi kubabwira ni uko atari byiza, bakwiriye kubanza gutinya ubuzima bwabo ariko kandi igikomeye ni ugutabarana no kumenyesha Polisi amakuru kuko hari ubwo haba hari ibyo batabasha gukora. Turabinginga kugira ngo birinde kujya baza bakurikiye ibintu mu gihe habaye impanuka kuko bishobora no kwangiza ubuzima bwabo.”

Yasabye Abanyarwanda muri rusange kwirinda gushyira imbere kuba ba rusahurira mu nduru kuko atari umuco w’Abanyarwanda ahubwo ko bakwiye guhagurukira gutabara bagenzi babo mu bihe by’amage nk’impanuka.

Nubwo uburyo iyo mpanuka yaguyemo buteye inkeke ariko ku bw’amahirwe nta muntu n’umwe yahitanye, icyakora umushoferi wayo ni we wakomeretse ariko mu buryo budakanganye.

Impanuka y'iyi modoka yatumye umuhanda ufungwa by'igihe gito
Imodoka yakoze impanuka igeze mu Karere ka Ruhango yerekeza i Huye
Mazutu nyinshi iyi modoka yari itwaye yamenetse
Abitwaje amajerekani aho gutabara banenzwe n'ubuyobozi ko bitwaye mu buryo budakwiye
N'abana bato bagendeye mu kigare cy'abakuze
Mazutu nyinshi yamenetse hasi nyuma yo kugwa kw'imodoka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .