Amakuru atangwa n’Akarere ka Rubavua avuga ko iyi ‘car free zone’ izaba iri mu nkengero z’ikiyaga cya Kivu muhanda uturuka kuri Hôtel Kivu Serena ugana Ku Mupaka wa La Corniche.
Umuyobozi w’akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu, Nzabonimpa Déogratias yavuze ko uyu muhanda unyura ku Kiyaga cya Kivu batifuza kuhabona imodoka ahubwo hagomba kujya hafasha abaturage kwidagadura.
Ati “Ufashe nk’umuhanda ugendera ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu ni ahantu nk’ubuyobozi bw’akarere tutifuza kuhabona imodoka ahubwo hakabaye hafasha ba mukerarugendo n’abaturage bacu kuruhuka bahakorera siporo n’imyidagaduro’’.
Yakomeje avuga ko barimo kureba uko hashyirwa ibikorwa remezo byafasha abaturage kwidagadura neza.
Ati “Ubu turimo kureba uburyo haba ahantu imodoka zitagera hagenewe abaturage bakoresha amaguru kugira ngo bagire ubuzima bwiza hagashyirwa n’ibikorwa remezo bashobora gukenera nk’ubwiherero n’abakeneye kwidagadura bafata amafunguro, twifuza kandi ko haba ahantu heza ha mbere mu Rwanda.”
Kugeza ubu Akarere ka Rubavu gatangaza ko kari mu mirimo ya nyuma yo gushyira uyu mushinga mu bikorwa no kureba abafatanyabikorwa batandukanye bashobora kubifatanyamo.
Uyu muhanda ugiye kugirwa car free zon nubundi mu mpera z’icyumweru usigaye wifashishwa n’abakora sports kuko uba wahariwe abanyamaguru.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!