Nyuma y’iruka rya Nyiragongo ryo ku wa 22 Gicurasi 2021, hari imitingito mito iri ku kigero cya 4,7 iri kuba iturutse i Rubavu, yumvikanye mu bice bitandukanye by’igihugu.
Umutingito wo muri iki gitondo wangije inzu ebyiri mu Murenge wa Gisenyi aho mu zasenyutse harimo akabari kazwi nko kuri ‘La Bamba’ ndetse n’indi nzu y’ubucuruzi. Hari kandi izindi nzu zagiye zangirika ku buryo bworoheje ziromo n’Umusigiti Mukuru mu Mujyi wa Rubavu.
Uyu mutingito kandi watumye bimwe mu bigo by’amashuri bisabwa gusohora abana bakava mu nyubako kugira ngo zitaza kuba zagira ikibazo nabo ubuzima bwabo bukajya mu kaga.
Umuyobozi w’Ishuri rya Kingdom Salomon School, Ndagijimana Daniel yagize ati “Twatewe n’imitingito ndetse n’ikintu cyitwa ivumbi riri gutumuka riturutse hakurya muri RDC, ikindi ababyeyi bari kuza bagafata abana babo bakabajyana za Musanze na Kigali bakavuga ko bari kubahungisha.”
Yakomeje agira ati “Ikindi ariko uyu munsi haje nka 2/3 by’abanyeshuri, abo baje nabo kandi ababyeyi bari kuza kubatwara, urumva rero ntabwo umwarimu yakomeza kwigisha abanyeshuri badahari. Tubasabye gusohoka turateganya uko bataha bakajya mu miryango yabo.”
Ubutumwa IGIHE yabonye bwahawe abarezi n’ababyeyi barerera ku ishuri rimwe bugira buti “Mwaramutse, kubera iruka ry’ikirunga n’imitingito idatuza, bikabangamira bikomeye imyigire y’abanyeshuri ku buryo abana badatuje bityo amasomo abaye asubitswe kugeza igite tuzabamenyeshereza.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe Imibereho Myiza, Ishimwe Pacifique, yavuze ko babaye basabye ko amasomo ahagarara.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE yagize ati “Aho imitingito iri kuba twari dusabye ko baba bavuyemo ariko biteguye ko n’aho biga bacumbika ni biba ngombwa basabwa ko gufunga barafunga.”
Visi Meya Ishimwe yasabye abayobozi b’ibigo n’abarimu gukomeza gufasha abanyeshuri kubahiriza ingamba zo kwirinda Covid-19, bambara neza agapfukamunwa kandi banahana intera yateganyijwe.
Mu rwego rwo kwirinda ingaruka z’iyi mitingito, Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, yasabye abaturage gukurikira amakuru no kumva inama bahabwa z’uko bakwiye kwitwara, gusuzuma ko inzu umuntu atuyemo imeze neza idafite imisate yatuma inkuta, ibiti, n’ibindi bigwira uyirimo.
Abaturage kandi by’umwihariko abo mu Karere ka Rubavu basabwe kwimuka mu nzu yangiritse cyane, kwirinda kujya ahantu hasadutse nko ku mihanda n’ahandi, gutema ibiti bishaje byegereye inzu kugira ngo hirindwe ko byayigwira n’izindi ngamba zitandukanye.
Kugeza ubu nta mibare ihamye y’ibyangijwe n’iyi mitingito iratangazwa gusa Akarere ka Rubavu ku munsi w’ejo tariki 24 Gicurasi katangazaga ko hari inzu zirenga 10 yo muri ako karere zasenywe n’imitingito.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!