00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rubavu: Umugabo yishe umugore we amuhoye umurima w’ibisheke

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 30 August 2019 saa 05:56
Yasuwe :

Umugabo wo mu Murenge wa Nyamyumba witwa Mahangayiko Hussein, akurikiranweho kwica umugore we amutemye, nyuma y’amakimbirane bari bamaranye iminsi bapfa umurima w’ibisheke.

Ibi byabereye mu mudugudu wa Kaberamo, Akagari ka Burushya mu murenge wa Nyamyumba mu karere ka Rubavu, ahagana saa 11h30 kuri uyu wa Gatanu.

Uyu mugabo n’umugore babanaga batarasezeranye kuko yari umugore wa kabiri. Gusa baje gushwana, biba ngombwa ko ubuyobozi bubagabanya imitungo bari bafitanye, kuko banabyaranye abana batanu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umusigire w’Umurenge wa Nyamyumba, Niyigena Alphonsine, avuga ko uyu mugabo yasanze umugore mu murima akamutema akoresheje umuhoro.

Ati "Bari basanganywe amakimbirane, baranatanye batabana, ni uko mu kubagabanya umurima w’ibisheke uhabwa umugore, ariko umugabo akamubwira ko atazigera abisarura."

"Nuko abonye umukiliya umugabo amubwira ko azamutsindamo, biba ngombwa ko amusubiza amafaranga. Uyu munsi rero umugore yagiye mu murima kugirango arebe uko yashaka undi mukiliya, umugabo amusangamo amutsindamo amutemesheje umuhoro.”

Uyu mugabo yashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha kuri sitasiyo ya Gisenyi, naho umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu bitaro bya Gisenyi.

Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano mu Rwanda rivuvuga ko umuntu wica undi abishaka, iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages