Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Mbugangari, Rutarindwa Joseph Desire, yabwiye IGIHE ko iyo mbunda idafite magazine y’amasasu igikurwamo yahise ishyikirizwa inzego z’umutekano.

Yagize ati “Nimugoroba saa kumi n’ebyiri ni bwo baviduraga umusarane w’inzu iheruka kugurwa n’abajyanama b’ubuzima bakuramo imbunda, nuko tubimenyesha ingabo na polisi. Turacyashakisha abatuyemo mbere y’uko igurwa n’abajyanama b’ubuzima kuko iyo mbunda igaragara nk’aho yari imazemo imyaka nk’itatu cyangwa ine.”

Abaturage bagirwa inama ko ahari ibikoresho bya gisirikare babigaragaza bakabishyikiriza inzego z’umutekano, nta nkurikizi zindi.

Inzu yaguzwe n'abajyanama b'ubuzima niyo yasanzwemo imbunda
Inzu yaguzwe n'abajyanama b'ubuzima niyo yasanzwemo imbunda
Umusarane wakuwemo imbunda ya AK47
Umusarane wakuwemo imbunda ya AK47