Rosine Mukangwije na Niyirora Dovic begukanye ikamba rya Miss na Mr Elegancy

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 9 Nzeri 2018 saa 02:25
Yasuwe :
0 0

Byari ibyishimo kuri Rosine Mukangwije na Niyirora Nshongoye Dovic batowe nk’umukobwa n’umusore bagaragara neza (Miss &Mr Elegancy Rwanda) mu birori byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu i Kigali.

Ni irushanwa ribaye ku nshuro yaryo ya kabiri nyuma y’iryabaye mu 2016 ari nabwo bwa mbere ryari ribaye mu Rwanda.

Abakobwa 10 n’abasore 10 nibo bari baratsinze amajonjora ya nyuma. Bamaze amezi abiri bahabwa amasomo atandukanye arimo ajyanye n’uburere mboneragihugu.

Banaboneyeho umwanya wo kugaragaza imishinga yabo iri no mu byagendeweho n’abagize akanama nkemurampaka hareba abahize abandi.

Ahagana saa mbiri z’ijoro nibwo iki gitaramo cyatangiye abakobwa n’abahungu bose uko ari 10 kuri buri ruhande banyura imbere y’abagize akanama nkemurampaka.

Karimo umunyamideli Ntabanganyimana Jean de Dieu uzwi nka JayD wabaye Rudasumbwa wa Afurika, Umubyeyi Clautilde na Musabwamana Claire.

Abahatana biyerekanaga mu ngendo batojwe nyuma basoje hajyaho icyiciro cyo kubabaza ibibazo buri umwe agasubiza akoresheje ururimi ashaka hagati y’Ikinyarwanda, Icyongereza n’Igifaransa.

Mu bibazo byabazwaga aba basore n’inkumi, byashingiraga ahanini ku masomo bamaze iminsi bahabwa ajyanye na gahunda za leta nka Visit Rwanda, Made in Rwanda, uburyo bazafasha mu kurwanya ibiyobyabwenge mu gihe batsindiye iri kamba.

Mu bakobwa uwabaye Miss Elegancy 2018 ni Rosine Mukangwije w’imyaka 18, yiga mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye muri ESSI Nyamirambo ahazwi nko kwa Gadaffi.

Niyirora Nshongoye Dovic w’imyaka 20 niwe wegukanye ikamba rya Mr Elegancy 2018, yasoje amashuri yisumbuye umwaka ushinze muri Groupe Scholaire Shyogwe i Muhanga. Kuri ubu akora akazi ko kumurika imideli.

Ikamba rya Miss Popularity ryegukanywe na Umulisa Divine naho Mukundwa Amir aba Mr Popularity.

Ibisonga bya mbere ni Ishimwe Bella na Twagira Prince Henry. Naho ibisonga bya kabiri ni Ingabire Janet na Mukundwa Amir.

Miss na Mr Elegancy2018, bahawe ibihembo birimo itike y’indege yo kujya gutembera i Mombasa, kumara umwaka bahabwa ibikoresho by’isuku bya Sulfo, telefoni ya Tecno Sparks n’ibindi.

Abaje gushyigikira Mugisha bari bitwaje n'ibyapa biriho izina rye
Abari bagize akanama nkemurampaka barimo na JayD wabaye Rudasumbwa wa Afurika
Miss Mukangwije Rosine ashyikirizwa tike y'indege izamujyana i Mombasa nk'igihembo nyamukuru cy'iri rushanwa
Miss Umutoni Nasra ucyuye igihe yambika Ikamba umusimbuye, Mukangwije Rosine
Mu bihembo Miss Elegancy 2018 yahawe harimo na telefone igezweho ya Tecno Sparks
Mu byo bamaze iminsi bigishwa harimo n'imbyino gakondo
Aha bari mu rwambariro bategereje kujya kwiyereka akanama nkemurampaka
Mukangwije Rosine wegukanye ikamba ubwo yasubizaga ibibazo imbere y'abagize akanama nkemurampaka
Niyirora Nshongoye Dovic wari wambaye nimero 10 ubwo yari agihatanira iri kamba. Aha yarimo atora agapapuro kariho ikibazo yagombaga kubazwa n'abagize akanama nkemurampaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza