Ku wa kane tariki 7 Ugushyingo 2019 nibwo Dr Ibrahim Mayaki yambitswe ikamba ‘Grand Cordon of the Order of the Rising Sun’ nk’igihembo cyo ku rwego rwo hejuru gihambwa abantu bakoze ibikorwa by’indashyikirwa bigamije guteza imbere imibanire myiza y’u Buyapani n’ibindi bihugu. Ni igihembo yashyikirijwe n’umwami w’abami Naruhito mu ngoro ye i Tokyo.
Guverinoma y’u Buyapani yashimiye Dr Ibrahim Mayaki, wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Niger akaba n’Umuyobozi w’ikigega cy’itermbere ry’umuryango wa Afurika yunze ubumwe, (AUDA-NEPAD) ku ruhare rwe mu guteza imbere ubucuti n’imibanire myiza hagati ya Niger n’u Buyapani ndetse n’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame abinyujije kuri Twitter, yatangaje ko yifatanyije na Dr. Ibrahim Mayaki ku ishimwe yahawe arikwiye nka we ubwe ndetse no ku kazi akora muri NEPAD.
Dr Mayaki afitanye umubano wa hafi n’u Buyapani aho yitabiriye inama zitandukanye zerekeye iterambere rya Afurika nka Minisitiri w’intebe wa Niger n’Umuyobozi w’ikigega cy’iterambere ry’umuryango wa Afurika yunze ubumwe, (AUDA-NEPAD)
Yatanze umusanzu w’amateka wo kwagura ubufatanye n’u Buyapani agamije iterambere rya Afurika, abinyujije mu masezerano y’ubufatanye yasinywe hagati y’Ikigo cy’u Buyapani cy’ubutwererane mpuzamamahanga (JICA) na AUDA-NEPAD mu bijyanye n’inyungu rusange zirimo ibikorwa remezo n’ubuhinzi.
Dr Mayaki yatangaje ko ari icyuhahiro gikomeye agira ati “Mu byukuri ni icyubahiro gikomeye uyu munsi, ku bwo kwakira ‘Grand Cordon insignia of the Order of the Rising Sun’ […] kandi ndazirikana icyubahiro kuri njye, kujya mu bandi banyacyubahiro n’ibindi bihugu bitandukanye ku Isi byacyakiriye.”
Igihembo cya ‘Grand Cordon of the Order of the Rising Sun’ cyashyizweho mu 1875 n’umwami w’abami Meiji wabaye umwami w’abami wa 122 w’u Buyapani.


TANGA IGITEKEREZO