Bamushimiye kuri uyu wa Mbere tariki 10 Gicurasi 2023, ubwo bari bamaze kugezwaho raporo y’Inama y’Abaperezida ba Komisiyo, yakozwe nyuma yo gusuzuma ibisabirwa kuvugururwa mu Itegeko Nshinga.

Impamvu z’ivugururwa ry’Itegeko Nshinga zigamije guhuza amatora y’Abadepite ahuzwe n’aya Perezida wa Repubulika.

Guhuza ayo matora yombi bizatuma ingengo y’imari yagendaga kuri aya matora igabanyuka.

Byongeye kandi bizatuma amatora yombi ategurirwa icyarimwe, bigabanye igihe cyagakoreshwejwe haba hateguwe buri tora ukwaryo.

Abadepite batoye raporo y’Inama y’Abaperezida ba za Komisiyo z’Inteko ndetse banahita batora umushinga w’itegeko ryemera ivugururwa ry’Itegeko Nshinga. Iri tegeko rigiye koherezwa muri Sena kugira ngo iritore hanyuma ryohererejwe Perezida wa Repubulika ugomba kurisinya kugira ngo ribone gutangazwa mu Igazeti ya Leta.

Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille, yashimye Umukuru w’Igihugu wagize icyo gitekerezo cyo kuvugurura Itegeko Nshinga mu nyungu z’abaturage.

Ati “Ndagira ngo dushimire Perezida Kagame watangije uyu mushinga hagamijwe kunoza ibyagirira Abanyarwanda akamaro n’igihugu cyacu kandi mu nyungu z’Abenegihugu bose.”

Mu mpinduka ziri muri iri tegeko, kugira ngo hahuzwe igihe amatora akorwamo byabaye ngombwa ko mu Itegeko Nshinga hongewemo ingingo nshya y’inzibacyuho iteganya ko “Abadepite bari mu myanya igihe iri Tegeko Nshinga rivuguruye ritangiye gukurikizwa bakomeza imirimo yabo kugeza igihe cy’iseswa ry’Umutwe w’Abadepite ku mpamvu z’amatora”.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi Mategeko muri Minisiteri y’Ubutabera, Nyirahabimana Solina, yavuze ko byose byakozwe kugira ngo imikorere n’imikoranire y’inzego irusheho kunoga.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE yagize ati “Hari izindi ngingo zanogejwe kugira ngo imikorere n’imikoranire y’inzego yorohe neza kurushaho, hanyuma hari n’izindi ngingo zavanywe mu Itegeko Nshinga kuko zitari zigikenewe.”

Yakomeje agira ati “Kuko nk’ubwo habaga ivugurura ryo mu 2015, hari haragiyeho nk’ingingo z’inzibacyuho kubera icyo gihe barimo , ubu rero inzibacyuho ziba zararangiye kubera ko icyo cyuho kiba kitagihari.”

Minisitiri Nyirahabimana yavuze kandi ko hari umusaruro witezwe mu kuvugurura Itegeko Nshinga cyane ko ariryo rigena imirongo ngenderwaho y’igihugu n’abanyagihugu.

Kuvugurura Itegeko Nshinga bishobora gukorwa bitangijwe n’Umukuru w’Igihugu, umwe mu mitwe y’Inteko Ishinga Amategeko cyangwa se abaturage ubwabo.

Ubwanditsi: {Iyi nkuru yavuguruwe mu gika cya gatandatu, hongerwamo ko Itegeko rizava muri Sena rishyikirizwe Perezida wa Repubulika kugira ngo arisinye.}

Abagize Inteko Ishinga Amategeko bashimiye Umukuru w'Igihugu watangije umushinga wo kuvugurura Itegeko Nshinga mu nyungu z'abaturage
Abagize Inteko Ishinga Amategeko bashimiye Umukuru w'Igihugu watangije umushinga wo kuvugurura Itegeko Nshinga mu nyungu z'abaturage