00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yasabye ko Commonwealth iba umuryango uhangana n’ibibazo Isi ifite (Amafoto)

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 24 June 2022 saa 12:19
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame yashimye icyerekezo cya Commonwealth nk’umuryango ugendera ku ndangagaciro zirimo imiyoborere myiza, iyubahirizwa ry’amategeko no kwita ku burenganzira bwa muntu.

Perezida Kagame ubwo yatangizaga iyi nama, yashimiye Umwamikazi w’u Bwongereza uyobora Umuryango wa Commonwealth, avuga ko mu myaka amaze awuyobora wakomeje kwaguka.

Bigaragarira ku buryo u Rwanda rwinjiye muri uyu muryango mu gihe rudafite amateka ajyanye no kuba rwarakolonijwe n’u Bwongereza.

Yagize ati "Commonwealth ntabwo isimbura izindi nzego, ahubwo irazishyigikira. Ni yo mpamvu duhora dufite abashyitsi b’imena hamwe natwe. Uyu mwaka, reka nshimire by’umwihariko Emir wa Qatar kuba ari hamwe natwe."

Perezida Kagame yavuze ko Commonwealth ikenewe ari umuryango uhangana n’ibibazo Isi ifite, ku buryo byitabwaho aho kubirebesha ijisho rimwe.

Yatanze urugero ku bibazo by’imihindagurikire y’ibihe n’uburyo ikoranabuhanga rishobora kwifashishwa mu guhanga imirimo igamije gufasha urubyiruko.

Ati "Ikitugira abo turi bo mu by’ukuri, ni indangaciro ziri mu mahame ya Commonwealth, umuhate uganisha ku miyoborere myiza, iyubahirizwa ry’amategeko no kwita ku burenganzira bwa muntu."

Yavuze ko ibyo bituma uyu muryango uhora iteka witeguye kwakira na yombi abanyamuryango bashya, ku buryo iterambere rigerwaho nta muntu usigaye.

Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, Patricia Scotland, yavuze ko icyerekezo cy’Umwamikazi w’u Bwongereza, Elizabeth II, uyobora uyu muryango, ari uko abayobozi bawo bishakamo ibisubizo.

Yavuze ko uyu muryango ushingiye ku gukorera hamwe, aho nta jwi na rimwe ritambuka ritumviswe cyangwa umunyamuryango usigara inyuma.

Binajyana no kwimakaza indangagaciro zirimo ubufatanye, amahoro n’ibindi.

Iyi nama ibaye mu gihe Isi igihanganye n’icyorezo cya Covid-19 n’ibibazo by’ihungabana ry’ubukungu, ibiciro byiyongereye ku masoko n’ibindi.

Patricia yavuze ko imyanzuro iza gufatirwa muri iyi nama ikwiriye kuba isubiza ibyo bibazo ku bw’ahazaza h’uyu muryango.

Ati "Ni ngombwa ko izo ndangagaciro zishyigikira imyanzuro tuza gufata ku bw’ahazaza."

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson, usoje manda ye nk’Umuyobozi wa Commonwealth aho agomba gusimburwa na Perezida Kagame, yavuze ko icyorezo cya Covid-19 cyateye Isi ibibazo bikomeye, kimwe n’ibibazo biriho uyu munsi bitewe n’imihindagurikire y’ibihe.

Yavuze ko nta gihugu na kimwe cyakumva uburemere bw’ibibazo by’imihindagurikire y’ikirere kurusha ibihugu byo muri Commonwealth.

Bityo, ngo ni inshingano z’abayobozi b’ibihugu bya Commonwealth gufasha ibindi guhangana n’ibi bibazo.

Yagarutse ku zindi ngingo zirimo uburezi bw’abana b’abakobwa, aho uyu muryango wiyemeje ko nta mukobwa n’umwe uzabura amahirwe yo kuba yagana ishuri.

Yakomeje agira ati "Mu gihe mpererekanya izi nshingano [zo kuyobora Commonwealth] na Perezida Kagame, inshuti n’umufatanyabikorwa, ndabizi neza ko duhuje kumva kimwe icyerekezo cya Commonwealth bijyanye na gahunda mpuzamahanga zungukira abaturage bacu."

Igikomangoma Charles we yashimiye Perezida Kagame n’u Rwanda ku myiteguro myiza yakozwe, mu kwitegura iyi nama mu bihe bigoye by’icyorezo.

Yavuze ko Umwamikazi w’u Bwongereza ahagarariye, mu myaka myinshi yakunze kugaruka ku kwimakaza akamaro k’agaciro n’indangagaciro zihuriweho n’ibihugu bibarizwa muri Commonwealth.

Ati "Ntewe ishema n’ubucuti twubatse muri iyi myaka 70 ishize ndetse n’urugendo rwo gukomeza kubusigasira."

Yavuze ko Umuryango wa Commonwealth uzahora ari ihuriro ridaheza, ry’ibihugu byigenga.

Ati "Turahura, tukaganira nk’abantu bangana. Dusangizanya ubunararibonye n’ubumenyi ku bw’inyungu z’abaturage ba Commonwealth n’Isi muri rusange."

Yavuze ko igihugu icyo ari cyo cyose kibarizwa muri uyu muryango gifite uburenganzira bwo guhitamo uko gishaka kubaho, yaba mu buryo bwa cyami cyangwa se ubwa repubulika.

Yagarutse ku rugendo rwe rwa mbere mu Rwanda, aho yasuye urwibutso rwa Jenoside ndetse agahura n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati "Uyu munsi u Rwanda rwageze kuri byinshi, nk’igicumbi cyo guhanga udushya, igihugu kiri mu bya mbere mu guteza imbere abagore, igicumbi cy’ubukungu butangiza ibidukikije."

Mu gihe uyu muryango wakorana neza, yashimangiye ko ibihugu biwugize bizarushaho kugera ku iterambere, bikarenga ibihe bigoye.

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame baganira n'abakuru b'ibihugu barimo Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda
Minisitiri w'Intebe w'u Bwongereza, Boris Johnson n'umugore we, Carrie Johnson, ubwo bageraga muri Kigali Convention Centre
Madamu Jeannette Kagame n'umugore w'Igikomangoma cya Wales mu Bwongereza, ubwo bageraga muri Kigali Convention Centre
Inama ya CHOGM ihuza abanyacyubahiro baturutse mu mahanga atandukanye
Abanyacyubahiro benshi bageze kuri KCC baherekejwe n'abagore babo
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame baganira na Emir wa Qatar, Igikomangoma Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, watumiwe muri CHOGM nk'umushyitsi w'imena
Perezida Kagame n'Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, Patricia Scotland bakiriye abakuru b'ibihugu na za Guverinoma bigize uyu muryango, umwe ku wundi muri Kigali Convention Centre (KCC)
Perezida wa Zambia, Hakainde Hichilema, mu bakuru b'ibihugu bitabiriye CHOGM i Kigali
Perezida wa Nigeria, Muhammadu Buhari, na we yitabiriye CHOGM
Minisitiri w'Intebe w'u Bwongereza, Boris Johnson, ubwo yakirwaga na Perezida Kagame n'Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, Patricia Scotland, muri KCC
Mu banyacyubahiro bakiriwe barimo na Minisitiri w'Intebe wa Canada, Justin Trudeau
Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni na we yitabiriye iyi nama yabereye muri Kigali. Igihugu cye cyayakiriye mu 2007, icyo gihe yabaga ku nshuro ya 20
Perezida wa Kenya, Uhuru Muigai Kenyatta, w'imyaka 60 na we yitabiriye iyi nama
Perezida Kagame n'Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, Patricia Scotland bakira Igikomangoma Charles na Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson
Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yakirwa muri Kigali Convention Centre
Emir wa Qatar, Igikomangoma Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, ubwo yakirwaga muri KCC
Perezida Kagame ubwo yakirwaga muri Kigali Convention Centre
Yakurikiwe n'Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, Patricia Scotland
Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson, yasoje manda ye nk’Umuyobozi wa Commonwealth
Igikomangoma Charles ni we muyobozi w'icyubahiro mu bitabiriye iyi nama. Yari ahagarariye Umwamikazi w'u Bwongereza, Elisabeth II
Ni we muyobozi winjiye bwa nyuma mu cyumba cya KCC aho Inama ya CHOGM yabereye. Buri wese yahamagarwaga akerekwa ibyicaro bye
Mbere yo gufungura inama ku mugaragaro, abayobozi bakuru bifatanyije n'abandi mu kuririmba Indirimbo yubahiriza igihugu 'Rwanda Nziza'
Abakuru b'ibihugu na za Guverinoma bigize Commonwealth ubwo haririmbwaga indirimbo yubahiriza igihugu
Perezida Kagame yashimiye Umwamikazi w’u Bwongereza, Elisabeth II uyobora Commonwealth, avuga ko mu myaka amaze awuyobora wakomeje kwaguka
Iyi nama yabereye mu nyubako ya Kigali Convention Centre
Perezida Paul Kagame yasabye ko Commonwealth iba umuryango uhangana n’ibibazo Isi ifite
Perezida Uhuru Kenyatta yumva impanuro zatanzwe ubwo hatangizwaga Inama ya CHOGM 2022
Minisitiri w'Intebe wa Canada, Justin Trudeau
Igikomangoma Charles yashimiye Perezida Kagame n’u Rwanda ku myiteguro myiza yakozwe mu kwitegura iyi nama mu bihe bigoye bya COVID-19
Inkoni yahawe Perezida Kagame nyuma yo gufata inshingano zo kuyobora Umuryango wa Commonwealth muri manda y’imyaka ibiri
Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson, yavuze ko nta gihugu na kimwe cyakumva uburemere bw’ibibazo by’imihindagurikire y’ikirere kurusha ibyo muri Commonwealth
Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, Patricia Scotland, yavuze ko uyu muryango ushingiye ku gukorera hamwe
Igikomangoma Charles yavuze ko Commonwealth izahora ari ihuriro ridaheza ry’ibihugu byigenga
Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Igikomangoma Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani na Minisitiri w'Intebe w'u Rwanda, Dr Ngirente Edouard
Intore zo mu Itorero Urukerereza zishimiwe n'abitabiriye Inama ya CHOGM
Itorero ry'Igihugu Urukerereza ryataramiye abitabiriye itangizwa rya CHOGM
Emir wa Qatar, Igikomangoma Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, asuhuzanya na Perezida w'Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru ku Isi, FIFA, Gianni Infantino
Umugore w'Igikomangoma cy'u Bwongereza, Charles, Camilla; Madamu Jeannette Kagame; Umuyobozi w’Ikirenga (Emir) wa Qatar, Igikomangoma Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani na Minisitiri w'Intebe w'u Rwanda, Dr Ngirente Edouard mu bitabiriye itangizwa rya CHOGM i Kigali
Abakuru b'ibihugu na za Guverinoma 54 ni bo bitabiriye iyi nama ihuza ibihugu bivuga Ururimi rw'Icyongereza
Nyuma yo gutangiza Inama ya CHOGM ku mugaragaro, abayobozi bakuru bahuriye mu ifoto y'urwibutso
Amabendera 54 y'ibihugu bihuriye muri Commonwealth yazamuwe mu nyubako ya KCC

Amafoto: CHOGM


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .