Yayimugabiye kuri uyu wa Kabiri ubwo yari mu Karere ka Nyamagabe muri gahunda yo gusura abaturage no kuganira nabo.
Uwo mukecuru ni umupfakazi wa Jenoside yakorewe abatutsi. Yakunze kugaragara ari kumwe na Perezida Kagame baganira iyo yasuye Akarere ka Nyamagabe.
Ubwo Perezida Kagame yari akimara gusezera ku baturage kuri uyu wa Kabiri uwo mukecuru yamwegereye aramuhobera baraganira bishimye baseka. Perezida Kagame yahise asaba ko abari gucuranga umuziki bawuhagarika maze bazanira uwo mukecuru w’imyaka 109 indangururaamajwi avuga ikimuri ku mutima.
Nyiramandwa yashimiye Perezida Kagame imiyoborere myiza ye n’uko aharanira guteza imbere abanyarwanda, asaba ko ‘Imana yakomeza kumutiza imbaraga agakomeza ibikorwa byiza akora.’
Yahise amushimira ko yamuhaye inka ebyiri ariko aza kugira ibyago imwe igapfa.
Perezida Kagame yamubabije niba iyasigaye ikamwa akabona amata maze asubiza agira ati “Reka da! Nyanywa nyaguze rwose!”
Umukuru w’Igihugu yahise amubwira ko azamuha indi ikamwa.
Ati “Nzaguha ifite amata.”
Nyiramandwa yishimye cyane amusabira umugisha ku Mana.
Inkuru wasoma:Byinshi kuri Nyiramandwa w’imyaka 107 umaze kwitabira ibikorwa byo kwiyamamaza kwa Kagame ubugira kabiri
Amafoto: Village Urugwiro



















TANGA IGITEKEREZO