Nyanza: Umukobwa w’imyaka 18 akurikiranweho kwica Se amukubise umuhini

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 10 Ukwakira 2019 saa 03:54
Yasuwe :
0 0

Umukobwa witwa Uwimbabazi Médiatrice w’imyaka 18 wo mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, akurikiranweho kwica Se amukubise umuhini mu mutwe.

Uwo mugabo wishwe yari afite imyaka 56 y’amavuko; yabanaga n’uwo mukobwa we mu Mudugudu wa Gakenyeri B mu Kagari ka Nyanza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana, Bizimana Egide, yavuze ko uwo mukobwa yakubise Se umuhini biturutse ku makimbirane ashingiye ku businzi.

Ati “Bombi bari basinze bageze mu rugo bararwana ni bwo umukobwa yamukubise umuhini mu mutwe arakomereka ajyanywa ku Bitaro by’Akarere ka Nyanza basanga ameze nabi, bahita bamwohereza kuri CHUB. Byabaye ejo ariko uwo mugabo yapfuye uyu munsi.”

Uwo mukobwa yabanaga na Se mu rugo bonyine kuko nta nyina yari afite. Akimara kumukubita umuhini yahise atabwa muri yombi na RIB; afungiye kuri Sitasiyo ya Ngoma mu Karere ka Huye.

Bizimana yasabye abaturage kwirinda ubusinzi n’amakimbirane kuko bigira ingaruka mbi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza