Ku mugoroba wo ku wa 21 Nyakanga 2021, ni bwo inka y’umuturage wo mu Mudugudu wa Karambi yabyaye inyana eshanu zapfuye.
Meya w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, yabwiye IGIHE ko ushinzwe ubuvuzi muri aka karere ari gufasha uyu muturage kugira ngo iyo mbyeyi yitabweho.
Umukozi ushinzwe ubworozi mu Karere, Dusabimana Laurent, we yabwiye IGIHE, ko bidasanzwe kubona inka ibyara inyana eshanu.
Ati “ Ntibikunze kubaho kenshi gusa ni ibintu bishobora kubaho.”
Iyi nka yari yaratewe intanga, nyirayo akaba yari yarayihawe muri Gahunda ya Girinka.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!