Uyu mubyeyi wo mu Mudugudu wa Rubumbu, Akagari ka Buvungira Umurenge wa Bushekeli Akarere ka Nyamasheke mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yari yoroye inka eshatu ziribwa n'Interahamwe.
Jenoside imaze guhagarikwa n'Inkotanyi, yegeranyije ubushobozi agura izindi nka bigera mu 1997 amaze kugira eshatu, nyuma na zo abagizi ba nabi batamenyekanye bazisanga mu kiraro barazitema zirapfa.
Kuva icyo gihe kugeza ubu Nyinawabaganwa yari atarongera gutunga Inka, yakoreshaga ifumbire ayiguze akanywa amata ayaguze.
Ibi nibyo byatumye Inama y'Igihugu y'Abagore mu Karere ka Nyamasheke imushyira mu bagore batanu biciwe abagabo muri Jenoside, yagabiye Inka tariki 17 Kamena 2025.
Nyinawabaganwa yashimiye ubuyobozi ko bwakomeje kumuba hafi kuko akimara gutemerwa inka, ku rugo rwe hashyizwe abasirikare bamucungira umutekano bahamara amezi atandatu.
Ati "Ndashima Leta y'ubumwe yakomeje kumba hafi nubwo ntongeye gutunga igicaniro kikazima. Nshimye Leta y'ubumwe imbaye bugufi ikankiza agahinda nari mfite numvaga ntazongera kubona ifumbire n'amata ariko ubu ndishimye".
Umuhuzabikorwa w'Inama y'Igihugu w'Inama y'Abagore mu Karere ka Nyamasheke, Mukakabogora Anastasie, yavuze ko bakoze ubusesenguzi basanga abagore biciwe abagabo muri Jenoside bafite ibibazo byinshi biyemeza gutanga umusanzu muri gahunda ya girinka Munyarwanda yatangijwe na Perezida wa Repubulika wanahaye abagore ijambo.
Ati "Turavuga ngo natwe dukurikije agaciro twasubijwe n'ijambo twahawe ntidukwiye gutatira igihango twagiranye na nyakubahwa Perezida wa Repubulika, cyo gukura Abanyarwanda mu bukene biciye muri gahunda ya girinka, dufata icyemezo kuremera abarokotas Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye, tubaha inka eshanu kandi gahunda turayikomeje".
Umuyobozi wungirije w'Akarere ka Nyamasheke ushinzwe imibereho myiza y'Abaturage, Mukankusi Anathasie, yavuze ko mu gihe cya Jenoside inka nyinshi zishwe bityo Akarere kakaba gafite abapfakazi benshi bifuza kongera korora.
Ati "Kuboroza Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yarabitangiye binyuze muri gahunda ya girinka, natwe dukwiye gukomerezaho, uyu munsi rero Inama y'Igihugu y'Abagore niyo yari itahiwe yatanze inka eshanu nziza".
Uretse Inama y'Igihugu y'abagore abandi bafatanyabikorwa boroje abarokotse Jenoside batishoboye barimo amadini n'amatorero, abikorera n'urubyiruko.
Muri uyu mwaka w'ingengo y'imari Akarere kari kahize koroza imiryango 442 binyuze muri gahunda ya girinka Munyarwanda ariko kamaze koroza imiryango 455.









Ibitekerezo 0