Abo baturage bagaragaza ko bizabafasha no kugabanya ibibazo by’ubujura bw’amatungo.
Bijyanye n’uko Akarere ka Nyamasheke gahana imbibi na Repubulika ya Demokarasi ya Congo, hari amwe mu matungo yibirwa muri ako karere akajya kugurishirizwa muri icyo gihugu.
Uretse ibyo, hari n’uburiganya bukorwa na bamwe mu borozi, bafata amatungo yapfuye atari yishingiwe, bakabeshya ko ari yo bashyize mu bwishingizi, kugira ngo bashumbushwe.
Mu kurwanya ibyo bibazo Guverinoma y’u Rwanda ifatanyije n’ibigo bitanga ubwishingizi bw’amatungo, byashyizeho ikoranabuhanga ritahura niba itungo ryishingiwe cyangwa ritishingiwe.
Mu gutwi kw’itungo hashyirwamo ‘microchip’, ikabikwamo amakuru arimo igitsina cy’itungo, indangamuntu ya nyiraryo n’ibindi.
Abavuzi b’amatungo bagira akandi gakoresho batunga ku gutwi ku itungo kurimo iyo ‘microchip’ kakabereka amakuru abitsemo.
Ayo makuru ahuzwa n’uburyo bw’ikoranabuhanga bukoreshwa mu gushyira amatungo mu bwishingizi.
Iryo koranabuhanga ryatangiye gukoreshwa mu 2019.
Nyuma yo kubona ko aborozi bo mu Karere ka Nyamasheke batabisobanukiwe, ubuyobozi bw’ako karere bwahisemo kubibasobanurira, bihurirana ko kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ubuvuzi bw’amatungo, wizihijwe ku wa 26 Mata 2025, ku nshuro ya 25.
Umwe mu borozi bitabiriye iki gikorwa yagize ati “Iri koranabuhanga ni ryiza rizadufasha gukumira ubujura bw’amatungo. Hari ubwo wahuraga n’umuntu ashoreye itungo yakubwira ko ari irye, ukabura aho uhera umunyomoza kandi wenda ari iryo yibye”.
Umuyobozi w’Urugaga rw’Abavuzi b’amatungo, RCVD, Dr. Kayumba Charles, yavuze ko iherena ry’ikorabuhanga ritandukanye n’amaherena ya pulasitiki yakoreshwaga, aho umuntu yashoboraga gufata urwembe akarikata, akaba arigishije umwirondoro rw’itungo.
Ati “Iherena ry’ikoranabuhanga ntiribonwa n’amaso risomwa n’imashini gusa. Umuntu wabeshya ko itungo ryapfuye ryari mu bwishingizi, bizaba byoroshye kumuvumbura.”
Yavuze ko ak’abiba amatungo kashobotse kuko umuntu azajya abazwa indangamuntu, basanga imyirondoro ye idahuye n’amakuru y’itungo akaryozwa icyo cyaha.
Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Nyamasheke, ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Muhayeyezu Joseph Desire, yashimye iri koranabuhanga, avuga ko mu byo baryitezeho harimo no kugabanya ubujura bw’amatungo.
Kuva muri Nyakanga 2024 kugera muri Werurwe 2025 i Nyamasheke habarurzwa amatungo 882 afite iryo koranabuhanga. Harimo inka 707 n’ingurube 175.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!