00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyagatare: Umumotari yafatanywe inzoga zaciwe mu Rwanda

Yanditswe na Niyontegereje Etienne
Kuya 9 September 2026 saa 10:17
Yasuwe :

Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba yafashe moto yari itwaye ibiyobyabwenge birimo kanyanga litiro zirindwi za kanyanga n’amacupa 380 y’inzoga za Zebra zaciwe ku butaka bw’u Rwanda.

Ibi byabaye ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu, tariki ya 9 Nzeri 2026, ahazwi nko ku Kiyenzi, mu Murenge wa Nyagatare, Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’abaturage yafashe moto yari ivuye mu Murenge wa Tabagwe, ikekwaho gutwara ibiyobyabwenge.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, SSP Hamdun Twizeyimana, yavuze ko ifatwa ry’iyi moto ryaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati “Ni amakuru twahawe n’abaturage ko hari moto ivuye mu Murenge wa Tabagwe itwaye ibiyobyabwenge. Polisi ku bufatanye n’abaturage yayifashe, isanga itwaye litiro zirindwi za Kanyanga na piyese 380 z’inzoga zitwa Zebra.”

SSP Twizeyimana avuga ko abantu batatu bari kuri iyo moto, ariko umwe akaba ari we wafashwe, abandi bariruka mu gihe moto n’uwo muntu byashyikirijwe RIB kugira ngo hakomeze iperereza.

Yagize ati “Muri abo bantu batatu bari kuri iyo moto, hafashwe umwe. Uwo muntu hamwe na moto bajyanywe kuri Sitasiyo ya RIB, Ishami rya Nyagatare, kugira ngo hakomeze iperereza.”

Yihanangirije kandi abantu bakomeje kwishora mu bikorwa byo gutwara no gucuruza ibiyobyabwenge, abasaba kubireka kuko binyuranyije n’amategeko kandi ababikora bazafatwa.

Abaturage bavuga ko ibyafashwe kuri iyi moto bigaragaza ko hakiri abantu bakomeje kwishora mu bikorwa byo gutwara no gukwirakwiza ibiyobyabwenge, nubwo hakomeje ubukangurambaga bwo kubirwanya.

Harerimana Kalixte, umwe mu bamotari bakorera mu Mujyi wa Nyagatare, avuga ko kuba ibiyobyabwenge bishobora gutwarwa ku manywa y’ihangu biteye impungenge.
Yagize ati “Biradutangaje kubona umuntu atwara ibintu nk’ibi ku manywa, kandi ubukangurambaga bwo kubirwanya bukomeje. Turashimira Polisi kuba ikomeje kuba maso no kuba abaturage batanga amakuru igihe babonye ibikorwa nk’ibi.”

Nshimiyimana na we avuga ko abantu bakwiye kwirinda kwishora mu bikorwa byo gutwara no gucuruza ibiyobyabwenge, ahubwo bagashaka indi mirimo ibateza imbere.

Ati “ Ibiyobyabwenge na byo nabihasanze, harimo Kanyanga mu macupa ndetse n’amashashi. Abantu ntabwo bagakwiye kwishora muri ibi bikorwa, ahubwo bakwiye gushaka ibindi bikorwa bakora n’indi mirimo.”

Motari yafatanywe inzoga yafatanywe inzoga zitujuje ubuziranenge zaciewe mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages