00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nta Nkubito y’Icyeza yasinze cyangwa yiyandarika-Minisitiri Uwimana

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 24 May 2025 saa 11:03
Yasuwe :

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée, yakebuye abakobwa b’Inkubito z’Icyeza abasaba kwirinda kwiyandarika bakarangwa n’imyitwarire myiza.

Yabigarutseho kuri uyu wa 24 Gicurasi 2025, ubwo hizihizwaga isabukuru y’imyaka 20 ishize gahunda y’Inkubito y’Icyeza mu gikorwa cyahuriranye no gutanga ibihembo ku cyiciro cya 20 cy’ababaye indashyikirwa.

Kuri iyi nshuro hazahembwa abarenga 471 ariko Madamu Jeannette Kagame yahembye abana 123.

Minisitiri Uwimana Consolee yasabye Inkubito z’Icyeza kurangwa n’imyitwarire myiza ndetse no kwirinda kwiyandarika.

Ati “Tubabonamo icyizere cy’ejo hazaza, turifuza ko mukomeza gukora kandi mukaba indashyikirwa. Ibyo muzajya mukora byose mujye muharanira kuba imbere. Icyo mbifuzaho cyane nk’umubyeyi mube indashyikirwa mu mico no mu myifatire.”

Yakomeje avuga ko “Nta Nkubito y’Icyeza yasinze, nta nkubito y’Icyeza yiyandaritse ibyo na byo mujye mubizirikana. Iyo tuvuga abakobwa ntabwo twibagirwa abahungu kuko turi umuryango.”

Yagaragaje ko n’abahungu babategurira kuzavamo abagabo babereye u Rwanda.

Ati “Nabo dukomeje kubarera tubatoza kuvamo abagabo beza, bazi guherekezanya n’abagore mu iterambere ry’igihugu cyacu.”

Yagaragaje ko kera abana b’abakobwa batahabwaga amahirwe yo kwiga nk’uko biri uyu munsi ndetse wasangaga ubushobozi bwabo bureberwa ku gufata neza umugabo no gukora imirimo yo mu rugo ariko ubu byarahindutse.

Ati "Uyu munsi umwana, umugore ntabwo akireberwa mu guteka, ntabwo akireberwa mu gufata neza umugabo, arareberwa icyo afite mu mutwe, mu bushobozi, icyo akora kandi birashoboka. Perezida wa Repubulika ahora atwibutsa ko nta terambere ryashoboka, umugore asigaye inyuma."

Yasabye ababyeyi kwita ku bana, kubaha uburere bwose bukenewe ndetse banakurikirana imyigire y’abana.

Yavuze ko hakiri ibibazo by’abana batarangije n’amashuri abanza, abarangije amashuri abanza bakumva ko barangije kwiga, n’abacikirije amashuri bitewe no kubura gikurikirana.

Ati “Niba umubyeyi adahari, ubuyobozi tuhabe, umwana yige kubera ko afite amahirwe. Dufite icyerekezo kidusaba kuzaba turimo abahanga, dukoreshe amahirwe yo kwiga, kandi duharanire ko nta muntu n’umwe wacu uzabaho atibeshejeho. Atabeshejweho n’ubujura ahubwo abeshejwe n’ubumenyi yahawe.”

Guhera mu 2005 Imbuto Foundation imaze guhemba abarenga 7600.

Umuyobozi wa Imbuto Foundation, Shami Elodie, yavuze ko gahunda y’Inkubito z’Icyeza yatanze umusanzu ukomeye kandi ko idakorwa igamije guhemba gusa ahubwo habaho no kububakira ubushobozi, kubaha ubujyanama ndetse no kubaherekeza mu rugendo rubaganisha ku iterambere.

Yasabye aba bakobwa kuba intangarugero mu myitwarire, imitekerereze yagutse ndetse no kwitabira amahirwe yose yabafasha kugera ku iterambere.

Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Uwimana Consolee yasabye Inkubito z'Icyeza kwitwararika
Minisitiri Uwimana yavuze ko Inkubito z'Icyeza zikwiye kwirinda kwiyandarika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .