Gen. Kabarebe yabigarutseho kuri uyu wa 3 Mata 2019 aganira n’urubyiruko rwitabiriye ibiganiro bitegura kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, byabereye muri Cenetra Hotel i Kabuga.
Nyiribakwe Viateur wari uhagarariye abanyeshuri ba Kaminuza y'Ubukerarugendo n'Ubucuruzi (UTB), Ishami rya Kigali, yabajije ni ba nta nkeke imitwe irwanya u Rwanda yatera umutekano w’igihugu.
Ati “Kayumba kugeza ubu hari imitwe imwe n’imwe yishe Abatutsi none yifatanyije nayo mu gukora ibikorwa bisenya igihugu. Murabona nta kibazo bizateza kuko hari ibintu byinshi mwatangiranye atabashije gusozanya namwe?’’
Gen. Kabarebe yamusubije ko Kayumba yananiwe gukomeza amahame ya RPA yarwaniye, bigatuma ava mu rugendo abandi bakarukomeza.
Yagize ati “Kubohora igihugu no kucyubaka ni urugendo, hagati muri rwo hari abaruvamo. Bisaba kwitunganya no kwitegura neza, ukagira ibyo wiyima byagusubiza inyuma n’ibyo wakora byaguteza imbere. Abasahura, abasenya n’abashaka kwica igihugu basabwa ibintu bike cyane, ntibasabwa byinshi. Aba ba Kayumba ni ba bandi bageze aho badashobora gukomeza kwitanga no kuguma kuri za ntego ntibazitezukeho.”
Yakomeje ati “Nka Kayumba (washinze RNC) we ni nkawe wirwanira, icyo atabonye urugendo rwamutesheje rugakubita ukuboko, yajya gufata rugakubita, rukamubuza gufata hegitari 1000 z’amasambu mu Umutara, rukamubuza ibindi, we nibyo ashaka kugaruka kumva ko yarwanira.’’
Kabarebe afata Sankara nk’umutekamutwe’
Kabarebe yanabajijwe Sankara uwo ariwe, nyuma y’uko izina rye ryumvikanye gusa mu 2018 ubwo yigambaga uruhare bikorwa bihungabanya umutekano hafi y’Ishyamba rya Nyungwe.
Ati “Sankara we simuzi rwose. Agomba kuba ari nk’umuntu w’umutekamutwe w’urubyiruko ahantu. Numvise amakuru ye ko yigaga i Butare ahagana mu 2009 yarananiranye, ajyana na Kayumba barashwana kubera amafaranga make batanga.’’
Yavuze ko Sankara yaje gucudika na Marara nawe uri mu bafite imigambi mibi ku Rwanda, ariko ngo nawe mu bikorwa byabo baje gushwana.
Gen Kabarebe ati “Na we ndumva ko bafitanye ibibazo kuko Sankara yacitse ku icumu mu gihe Marara yavuye muri Uganda. Sankara ngo ntashaka Abanya-Uganda, na bo bari gushwana. Ubu Sankara ari kumwe na Rusesabagina. Na bo muzumva bashwanye.’’
Rusesabagina yifatanyije n’imitwe irwanya leta y’u Rwanda irimo na RNC ya Kayumba Nyamwasa n’abandi nka Sankara n’umutwe wa CNRD wiyomoye kuri FDLR, maze bashinga umutwe bise MRCD.
Aba bose u Rwanda rwabashyiriyeho impapuro zo kubata muri yombi.
Kabarebe ati “Aba sinzi icyo bahagarariye, sinzi intego bafite. Nta bwoba baduteye. Umuntu yavuga ko ari kirogoya idashinga. Ni nk’uruyuki ruza rukaguma ku gutwi ntirukudwinge. Ni nk'inzukira ikomeza kuduhira, ugahora wikubita wihungura.’’
Yabwiye urubyiruko ngo “Muve ku nzukira, ntizibateshe umwanya mwe mwubake igihugu cyanyu kuko zizahora ziduhira gusa.’’
Ibi biganiro bitegurirwa urubyiruko mbere yo kwibuka Jenoside hagamijwe kurusobanurira uruhare rwagize muri Jenoside ariko bagenzi barwo b’Inkotanyi bakayihagarika, bagasubiza igihugu imibereho.
Kabarebe yavuze ko umusingi urubyiruko rukwiye kubakiraho iterambere ari ubumwe bw'Abanyarwanda kuko “ntitwatera imbere tudashyize hamwe. Amizero y'igihugu ni urubyiruko rusobanutse.’’
Ibi biganiro bibaye ku nshuro ya mbere mu gihe ku wa 7 Mata 2019, u Rwanda ruzifatanya n’Isi mu gutangiza kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yahitanye Abatutsi basaga miliyoni mu minsi 100.








Ibitekerezo 0