Amasomo bize arimo ajyanye n’umwuga atangirwa impamyabumenyi ya ‘Passed Staff College (PSC)’, icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bijyanye no kwimakaza amahoro no gukemura amakimbirane ndetse n’atangirwa impamyabumenyi mu miyoborere.
Umuyoboyi w’Ishuri Rikuru rya Polisi rya Musanze, CP Rafiki Mujiji, yashimiye umuhate, umurava n’imyitwarire y’abarangije amasomo yabo abasaba kuzahora bihugura kandi bongera ubumenyi bafite.
Yagize ati “Byari bikomeye kandi bisaba urwego rw’imyitwarire myiza ruri hejuru kugira ngo bagere ku ntego. Turishimira ko aba banyeshuri babishoboye, ni yo mpamvu tubashimiye ku mugaragaro. Turizera ko akazi mugiyemo muzagakora neza kandi muzahore muharanira kwihugura no kongera ubumenyi."
Bamwe mu bapolisi bakuru basoje amasomo yabo, bemeza ko ubumenyi bahawe bagiye kubukoresha mu kazi kabo no kubusangiza abatarabashije kwitabira ayo masomo bagamije guteza imbere imiyoborere myiza no kubungabunga umutekano.
SSP Fhadi Ali wo muri Kenya, yavuze ko yishimiye kuba mu Rwanda bikamufasha gutsinda neza amasomo ye kandi yiteguye gutanga umusanzu we.
Yagize ati “Ntabwo byari byoroshye ariko nashyize umutima ku masomo yanjye ndiga ndasoma, ndabaza kugeza ubwo mbisoje neza. Nakiriwe neza nkigera mu Rwanda, ndahishimira bituma niga ntuje. Ubumenyi nahawe ngiye kubukoresha haba muri Kenya n’ahandi hose nakoherezwa gukorera kandi bizatanga umusanzu ku mahoro n’umutekano muri rusange."
SP Faustin Munyabarenzi wo mu Rwanda na we yagize ati" Uyu munsi nasoje amasomo y’imiyoborere myiza. Ngiye guteza imbere imiyoborere myiza mu polisi n’u Rwanda muri rusange. Afurika ifite ibibazo by’umutekano kandi twiteguye kuwubungabunga dufatanyije n’abaturage.”
Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Gasana Alfred yavuze ko kuba iri shuri ryakira abaturuka mu bihugu bitandukanye bigaragaza ubufatanye bukwiye kuba buranga Afurika.
Yagize ati “Abarangije turabasaba kujya gushyira mu bikorwa ibyo bahawe kandi kuba iri shuri ryakira abantu baturuka mu bihugu bitandukanye, bigenda bigaragaza ubumwe bw’Abanyafurika bituma twumva ko Afurika tugomba gukorera hamwe. Afurika ifite urugendo rumwe, tugomba kugendera hamwe rero kugira ngo tubashe kurusoza.”
Aba 34 basoje amasomo yabo muri iki cyiciro cya cumi barimo 22 b’Abanyarwanda n’abanyamahanga 12.
Muri bo, 30 barangije icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu masomo bahawe na Kaminuza Nkuru y’u Rwanda na Kaminuza Nyafurika y’imiyoborere, African Leadership University.









TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!