Musanze: Batandatu bakekwaho gutwikira abana babiri mu nzu umwe agapfa bagejejwe imbere y’urukiko

Yanditswe na N.Kubwimana Janvière
Kuya 10 Werurwe 2020 saa 10:30
Yasuwe :
0 0

Abagabo batanu n’umukobwa umwe bose batuye mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, bakekwaho ibyaha birimo ivangura, ubwicanyi, gutwikira undi ku bushake no gukomeretsa ku bushake, bagejejwe imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Muhoza, baburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Uru rubanza rwari rumaze gusubikwa inshuro eshatu kubera impamvu z’uko umushinjacyaha yari mu kandi kazi. Rwaburanishijwe kuri uyu wa 10 Werurwe 2020 ndetse iburanisha ryitabiriwe n’abantu benshi.

Abana babiri ba Manifasha Jérôme na Sifa Célestine batwikiwe mu nzu ku mugoroba wo ku wa 22 Gashyantare 2020, ubwo nyina wabo yari yabasize mu nzu agiye ku isoko. Haje abantu bamena idirishya ry’icyumba barimo basukamo lisansi umwe muri abo bana ahita apfa undi arakomereka bikabije ndetse ubu arwariye mu Bitaro bya Kanombe aho yamaze no gucibwa ukuguru.

Abakurikiranyweho ibi byaha barimo Munyakazi Evariste, Mugiraneza Ildephonse, Hitimana Jean de Dieu akaba n’Umukuru w’Umudugudu wa Marankima ibi byaha byabereyemo, Munyamahoro Innocent, Nsengiyumva Théoneste na Uwamariya Vincentie.

Abaregwa uko ari batandatu umwe ku wundi bisobanuye ku byaha baregwa, bose barabihakana bavuga ko ntaho bahurira nabyo.

Ku cyo gutwika abana bagaragaje ko ubwo cyabaga nta numwe wari mu rugo ahubwo bari mu mirimo itandukanye basanzwe bakora.

Ubushinjacyaha bwo bwagaragaje ko n’ubwo aba bose bahakana ibyaha baregwa, bamwe muri bo barimo Munyakazi Evariste yiyemereye imbere y’ubugenzacyaha ko mu bo akeka bagize uruhare mu itwikwa ry’aba bana, harimo umukobwa we na we ufunzwe, umugore we n’abahungu be babiri nabo bafunganywe na se.

Buvuga ko ngo byakozwe bitewe n’amakimbirane akomeye bari bafitanye n’uyu muryango watwikiwe abana.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Nsengiyumva wari umukozi wa kamwe mu tugari two mu Murenge wa Kabatwa mu Karere ka Nyabihu, na we yashinjwe kuba yaragiraga inama Munyamahoro kubanza bakiyunga na Sifa, ubundi ngo bakazamwica nyuma.

Ubwo aba basabwaga n’Umucamanza kwisobanura ku byo biyemereye ubwo babazwaga n’Ubugenzacyaha bavuze ko ubwo babazwaga batari bameze neza bagasaba ko ibyo bavuze icyo gihe byateshwa agaciro.

Umushinjacyaha we yasabye ko ibyo bavuze byahabwa agaciro kuko babyiyemereye nta gahato bashyizweho, ngo kereka niba hari ufite ikibazo cyo mu mutwe akaba yaravuze ibiterekeranye kandi nabyo byakwemezwa na muganga.

Munyakazi Evariste wakunze kugarukwaho cyane muri uru rubanza ari nawe wafunze inzira imodoka ya Manifashe se w’abana batwitse, ikaba yari imaze umwaka yaraheze mu gipangu, we n’umwunganira bavuze ko afite uburenganzira bwo kwimana iyo nzira, kuko ngo kuyitanga byari kuva hagati y’usaba inzira n’uyitanga byaba ngombwa ikagurwa.

Ubushinjacyaha bwasabye urukiko gusuzumana ubushishozi ibyo abaregwa bireguye, bunabasabira gufungwa iminsi 30 kugira ngo hakomeze hakusanywe ibindi bimenyetso byazabafasha kuburana mu mizi uru rubanza.

Urukiko rw’ibanze rwa Muhoza rwemeje ko imyanzuro y’uru rubanza izasomwa ku wa 13 Werurwe 2020 saa Cyenda z’amanywa.

Batandatu bakekwaho gutwikira abana babiri mu nzu umwe agapfa bagejejwe imbere y’urukiko
Urubanza rwaburanishirijwe mu Rukiko rw'Ibanze rwa Muhoza mu Karere ka Musanze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza