Abatawe muri yombi bashyizwe mu majwi cyane n’abaturage bavuga ko babonye bafite umuhoro uriho amaraso na ho mugenzi wabo bari kumwe akaba yatorokeye mu ishyamba ry’Ibirunga.
Umuhuzabikorwa w’ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP, Alex Ndayisenga, yatangaje ko batawe muri yombi bakekwaho gutema izo nka kuko amakuru yatangwaga n’abaturage bavugaga ko bababonye.
Yagize ati “Mu gitondo cyo kuwa 19 Mutarama 2022 ni bwo hamenyekanye amakuru ko hari inka 3 z’umuturage zatemwe, ku bufatanye n’abaturage Polisi yatangiye gushaka ababigizemo uruhare hafatwa abantu 2 bacyekwa n’undi umwe ugishakishwa, abafashwe bashyikirijwe RIB kugira ngo bakorweho iperereza."
"Impamvu y’uko gukekwa kuri iki cyaha cyo gukomeretsa amatungo ishingiye ku makimbirane bari bafitanye n’umushumba waziragiraga bakaba bari bamaze iminsi bakoresha imvugo yo kugambirira kumugira nabi."
CIP Ndayisenga akomeza asaba abaturage kurinda amakimbirane, inzangano n’urugomo kuko bibashora mu byaha kandi bihanwa n’amategeko.
Ati"Icyo tubwira abaturage ni ukwirinda amakimbirane, umujinya n’inzangano bibakururira gukora ibyaha birimo n’iki cyo gukomeretsa amatungo kinakunze kugaragara mu Ntara y’Amajyaruguru, kuko nk’ubu hari hashize ukwezi n’ubundi mu Murenge wa Kinigi hatemwe indi nka y’umuturage kubera amakimbirane, uwabigizemo uruhare na we akaba yarafashwe."
Inka eshatu zatemwe ebyiri muri zo zakomeretse cyane ku buryo zitavurwa; imwe ni yo iri gukurikiranwa n’abavuzi b’amatungo.
CIP Ndayisenga yavuze ko mu ngingo ya 8 y’itegeko no 69/11 ryo kuwa 8/11/2019 biteganyijwe ko umuntu uhamwe n’icyaha cyo gukomeretsa amatungo ahanishwa igihano kiva ku myaka itanu y’igifungo kugera kuri irindwi asaba kubyirinda.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!