00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mukantaganzwa Domitilla yagaragaje icyiza cy’ubuhuza mu gukemura amakimbirane

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 14 February 2025 saa 01:39
Yasuwe :

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Mukantaganzwa Domitilla, yatangaje ko ubuhuza bwahozeho mu muco nyarwanda kandi ko buzahoraho kuko bufite inyungu nyinshi, nubwo Abakoloni bari mu batumye bucika intege.

Yabigarutseho kuri uyu wa 13 Gashyantare 2025, ubwo yasozaga amahugurwa y’amezi ane yahawe abantu 120 bo mu nzego zirimo abanyamategeko, abanditsi b’inkiko n’abacamanza kugira ngo babe Abahuza b’Umwuga.

Uyu muhango wabereye mu kigo cy’ubuhuza ARD (Altenative Dispute Resolution) Center, i Nyamirambo.

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Mukantaganzwa Domitilla, yavuze ko ubuhuza bugira inzego ebyiri, ubwa mbere ari mu mibanire y’abantu no mu bucamanza.

Yagize ati “Buriya ibibazo cyangwa kutumvikana hagati y’abantu ni ibintu bisanzwe, itandukaniro ribaho ni uburyo bikemuka, n’uburyo tubyitwaramo.”

“Indi nyungu ya kabiri y’ubuhuza iri mu rwego rw’ubucamanza cyane ko iyo habayeho ubuhuza biba bifashije igabanyuka ry’imanza zari mu rukiko, icyo gihe birangira neza mu bwumvikane nta kirego kigeze mu rukiko ndetse nta n’ubujurire buba buri bube cyangwa ngo hagire uvuga ngo yareganye.”

Yakomeje avuga ko ubuhuza rero ari uburyo bwo kugira ngo abantu bicarane mu gihe bananiwe kumvikana ubwabo babe bahamagara undi muntu wa gatatu abahuze yumve ikibazo cyabo.

Me Nkanika Alimas, usanzwe ari umwavoka yatangaje ko nubwo asanzwe ari umunyamategeko muri aya mahugurwa yigiyemo byinshi birimo amahame akurikizwa mu guhuza abantu bafitanye ibibazo binyuze mu kuganiriza buri ruhande.

Yagize ati “Icyo ukora ni ukubatega amatwi ndetse ukagenda ubegereza kugeza bahurije hamwe bakaba babasha kwikemurira ikibazo bari bafitanye. Mu buhuza nta muntu utsinda cyangwa ngo atsindwe kubera ko bikemuka abafitanye ibibazo bumvikanye.”

Aya mahugurwa abaye ku nshuro ya 10. Abahuza b’abanyamwuga bahuguwe muri rusange ni 981, bahawe ubumenyi bubafasha gukomeza kunoza inshingano zabo zo gufasha Abanyarwanda kwikemurira amakimbirane n’ibibazo batabanje kujya mu nkiko.

Impuguke mu bijyanye n’ubwunzi n’ubukemurampaka, Bruce Edwards yashimiye abarangije amahugurwa
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Mukantaganzwa Domitilla, yasabye abahuguwe kuzakora neza umurimo w'ubuhuza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .