Uwo mukecuru w’imyaka 75 yiciwe mu Mudugudu wa Gisasa mu Kagari ka Mbiriri ahanaga saa yine z’igitondo kuri uyu wa Gatandatu ubwo yari iwabo w’uwo musore.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarusange, Ruzindana Fiacre, yabwiye IGIHE ko uwo mukecuru yari avuye mu murima guhinga ahura n’umusore banyurana iwabo ari naho yamwiciye.
Ati "Bigaragara ko uwo musore yanyujije umukecuru iwabo arahamwicira kuko yari avuye mu murima guhinga."
Ubwo uwo mukecuru yicwaga ngo ababyeyi b’uwo musore ntabwo bari bahari nta n’undi muntu wari uri mu rugo.
Ruzindana yavuze ko uwo musore w’imyaka 31 bikekwa ko anywa ibiyobyabwenge. Kuri ubu ngo yamaze gutabwa muri yombi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!