Ni igikorwa cyabaye ku wa 22 Ugushyingo 2024, kibera mu Karere ka Muhanga.
Umuyobozi Mukuru wa Equity Bank Rwanda, Hannington Namara, yavuze ko igikorwa cyabazanye atari ugucuruza cyangwa kwamamaza ibikorwa byabo, ahubwo ari ukuganira n’abakiliya kugira ngo babashimire.
Umuyobozi ushinzwe serivisi z’ibigo bito n’ibiciriritse muri Equity Bank Rwanda PLC, Jean Havugimana, yagaragaje serivisi nyinshi zitangwa n’iyi banki zirimo inguzanyo y’umuntu ku giti cye, iz’ibigo bito n’ibinini.
Yavuze ko Equity Bank Rwanda itanga ibisubizo byinshi bijyanye n’ibyo abakiliya bifuza, ashishikariza abadafite ingwate nabo kuba bayigana ikabafasha kubona inguzanyo, anabasezeranya ko iyi banki yiteguye guteza imbere Abanyarwanda mu buryo bwose.
Visi Meya w’Akarere ka Muhanga Ushinzwe Ubukungu, Eric Bizimana, yashimiye Equity Bank Rwanda kuba ari umufatanyabikorwa w’ingenzi mu iterambere ry’igihugu.
Yayishimiye uruhare rukomeye yagize mu guteza imbere ubukungu, aho mu mwaka wa 2017, nibura 27% gusa by’abaturage b’i Muhanga ari bo bakoreshaga banki, none ubu bakaba bageza kuri 90%.
Visi Meya kandi yashimye serivisi z’ikoranabuhanga Equity Bank Rwanda igenda ishyiraho zishyigikira gahunda y’igihugu yo gushishikariza abaturage kutabika amafaranga mu ngo no gukoresha ikoranabuhanga.
Dr. Usengumuremyi Jean Marie Vianney uri mu bakiliya ba Equity Bank Rwanda yashimye gahunda yashyizweho ya “Ecosystem Strategy” kubera uburyo ifasha abakiliya kubona serivisi ku buryo bwihuse kandi inoze.
Yishimiye ko bashyiriweho uburyo bw’ikoranabuhanga butandukanya aho ukura amafaranga kuri banki wiyicariye mu rugo ukoresheje telefone yawe.
Umuyobozi Mukuru wa Equity Bank Rwanda, Hannington Namara yasezeranyije abanyamuryango bayo ko yiteguye gufatanya nabo kugira ngo bagere ku iterambere bifuza ndetse bateze imbere n’igihugu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!