Umuhango wo gutaha iyi laboratwari iherereye ku Cyicaro Gikuru cya NAEB i Gikondo mu Mujyi wa Kigali, wabaye ku wa 16 Kamena 2025. Yuzuye itwaye miliyoni 3,4 z’Amayero (arenga miliyari 5,6 Frw).
Iyi laboratwari ifite umwihariko wo kugira ibikoresho bigezweho byifashishwa mu gusuzuma ko ibiribwa cyangwa ibinyobwa byoherezwa mu mahanga byujuje ubuziranenge busabwa ku isoko mpuzamahanga.
Ifite ubushobozi bwo kuzajya ipima ibintu birenze 200 harimo ubutaka, ibinyabutabire bihumanya ubuzima bw’abantu ndetse hanapimwe n’ibindi bitandukanye.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Mark Cyubahiro, yagaragaje ko mu bikoresho biri muri iyi laboratwari harimo n’imashini ishobora gutahura hakiri kare udusimba dusangwa mu bihingwa.
Yakomeje avuga ko kugira ngo iyo miti iboneke bidashoboka ko wabibonesha amaso ahubwo bisaba imashini zabugenewe kandi zifitemo ikoranabuhanga rihambaye.
Ati “Niba warateye umuti, kugira ngo wice udusimba twangiza bya bihingwa hagomba kuba nta bisigazwa by’imiti birimo birenze igipimo runaka.”
Minisitiri Dr. Cyubahiro yavuze ko iyo umuntu yohereje ibicuruzwa mu mahanga, byagerayo bagasanga bitujuje ubuziranenge akenshi bitwikwa.
Ati “Iyo babitwitse, uretse kuba uwabyohoreje ahomba n’igihugu kirahomba ndetse n’izina ryacyo rikangirika.”
Umuyobozi Mukuru wa NAEB, Claude Bizimana, yavuze ko iyo laboratwari izajya inatanga na serivisi zirimo gutanga icyemezo cyemeza ko ibihingwa byujuje ubuziranenge bwo koherezwa mu mahanga n’ibindi.
Yasobanuye ko iki gikorwaremezo cyavuguruwe mu gihe cy’imyaka itanu kuva mu 2018 kugeza 2023 binyuze mu bufatanye n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi kugira ngo hongerwe ubushobozi bw’ibipimirwa mu Rwanda.
Yagize ati “Twifuzaga kongera ubushobozi bw’ibicuruzwa dupima, kunoza uburyo dutangamo ibyemezo by’ubuziranenge no gutanga ibisubizo byizewe kandi bishingiye ku bumenyi kugira ngo twongere umusaruro w’ibyoherezwa mu mahanga.”
Ibikomoka ku buhinzi byoherejwe mu mahanga byinjirije u Rwanda arenga miliyoni 839,2$ (arenga miliyari 1,16 Frw) mu 2023/2024.











Amafoto: Rusa Willy Prince
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!