Perezida Paul Kagame na Madamu bari mu ruzinduko rw’iminsi ibiri muri Botswana rugamije gutsura umubano hagati y’ibihugu byombi, ayo basuye ibikorwa bitandukanye ndetse bakirwa ku meza na Perezida Mokgweetsi Masisi.
Perezida Kagame yabanje gusura ikigo gikora ibijyanye n’ubworozi butanga inyama cya FeedMaster Botswana, aho yamurikiwe imikorere n’uburyo bwo kwita ku matungo mbere yo kuyabyaza inyama zoherezwa mu mahanga.
Perezida Kagame yashimye uburyo yakiranywe urugwiro muri iki gihugu yari asuye ku nshuro ya mbere. Yavuze ko ubushake buri hagati y’ibihugu byombi bugaragaza ko nta gushidikanya ubu ubufatanye buzagera ku ntego yo guhindura imibereho y’abaturage b’ibi bihugu.
Ati “Abayobozi bacu bamaze iminsi hano bakorana na bagenzi babo mu rwego rwo gukomeza ubufatanye mu nzego z’ingenzi zizagira uruhare mu guhindura ubuzima bw’abaturage b’ibihugu byombi. Sinshidikanya ko tuzabona umusaruro muri ibi bikorwa kuko twese dufite ubushake bwo gukorera mu mucyo, kubazwa ibyo dushinzwe ndetse n’abaturage bakagira uruhare mu itarembere ryabo.”
Yavuze ko ibihugu byombi bihuriye mu Muryango wa Afurika yunze Ubumwe kandi bikomeje gukorana n’abandi banyamuryango mu kwishyira hamwe no guteza imbere uyu mugabane.
Biteganyijwe ko Perezida Kagame na Madamu basoza uru ruzinduko kuri uyu wa Gatanu.
Ibendera ry'u Rwanda naryo ryari ryazamuwe mu kwakira Umukuru w'Igihugu Paul Kagame muri BotswanaIbendera ry'u Rwanda ryari ahantu hose, mu guha ikaze Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame ubwo bari mu ruzinduko muri BotswanaPerezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriwe mu mbyino zigaragaza umuco gakondo wo muri BotswanaPerezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bahabwa ikaze na Perezida Mokgweetsi Eric Keabetswe Masisi na Madamu Neo Masisi mu Mujyi wa GaboronePerezida Kagame na Madamu bakiriwe muri Botswana mu cyubahiro gikwiye abanyacyubahiroPerezida Paul Kagame yakiriwe muri Botswana na Perezida Mokgweetsi MasisiPerezida Kagame na Madamu basuhuza abayobozi batandukanye babakiriye ku kibuga cy'indege ubwo bageraga muri BotswanaPerezida wa Botswana Mokgweetsi Masisi aganira na Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bari mu ruzinduko rw'iminsi ibiri muri icyo gihuguMadamu Jeannette Kagame ubwo we na Perezida Kagame bakirwaga ku Kibuga cy'Indege muri BotswanaPerezida Kagame ubwo yakirwaga muri Botswana ku wa 27 Kamena 2019Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro byihariye na mugenzi we wa Botswana Mokgweetsi MasisiPerezida Paul Kagame na mugenzi we wa Botswana Mokgweetsi MasisiMuri ibyo biganiro , Perezida wa Botswana, Mokgweetsi Masisi, yemereye Perezida Kagame ko azitabira ibirori by'Umunsi wo Kwibohora kandi koko ni ko byagenzeAbakuru b'ibihugu byombi bagiranye ibiganiro byihariye byagarutse ku kunoza umubano hagati yabyoPerezida Kagame yari yaherekejwe n'abarimo Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Dr Sezibera RichardUwari Ambasaderi w'u Rwanda muri Afurika y'Epfo wanareberaga inyungu z'u Rwanda muri Botswana, Vincent Karega, aha yaganiraga na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Dr Sezibera RichardPerezida Paul Kagame na mugenzi we wa Botswana Mokgweetsi Masisi bahagarariye isinywa ry'amasezerano yashyizweho umukono na ba Minisitiri b'Ububanyi n'Amahanga b'ibihugu byombiPerezida Kagame yagiranye ibiganiro byihariye n'abayobozi bo mu nzego zitandukanyePerezida Kagame yatambagijwe ibice bitandukanye muri BotswanaIbendera ry'u Rwanda ryari hose mu guha ikaze Perezida KagamePerezida Kagame yari afite akanyamuneza ubwo yatambagizwaga ibice bitandukanye muri BotswanaPerezida Kagame yagiriye uruzinduko rw'akazi muri Botswana nyuma yo gusoza urwo yakoreye muri MadagascarPerezida Kagame yatambagijwe mu kigo gikora ibijyanye n’ubworozi butanga inyama muri BotswanaUmukuru w'Igihugu yanakiriwe ku meza na mugenzi we wa BotswanaIcyo gihe Perezida Kagame yavuze ku birori by’impurirane yiteguraga birimo ubukwe bw’umukobwa we n'Umunsi wo KwibohoraPerezida Mokgweetsi ayobora Botswana guhera muri Mata 2018Perezida Kagame yashimye ikaze yahawe na mugenzi we wa Botswana, Mokgweetsi Eric Keabetswe Masisi
Ibitekerezo 0