Iri koranabuhanga rije kunoza serivisi zo guhamagara no kuzamura ireme ry’itumanaho ry’amajwi binyuze mu ijwi rya HD risobanutse, guhuza ihamagara vuba no gukomeza gukoresha internet ku muyoboro wa 4G mu gihe umuntu ari mu ihamagara.
VoLTE ituma amajwi y’ihamagara atambuka ku muyoboro wa 4G LTE aho gukoresha 2G cyangwa 3G nk’uko byakorwaga mbere. Ibi bituma serivisi zo guhamagara zirushaho kuba nziza, ihamagara rigahuza vuba kandi abakiliya bagakomeza gukoresha internet ku muyoboro wa 4G mu gihe bari mu ihamagara.
Guverinoma y’u Rwanda iherutse gutangaza gahunda yo guhagarika ikoreshwa ry’imiyoboro ya 3G ndetse na 2G mu byiciro, hagamijwe kwimukira ku miyoboro ifite ubushobozi bwo gutanga serivisi z’itumanaho zihuta kandi zirushijeho kwizerwa.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ikoranabuhanga muri MTN Rwanda, Elijah Iragaba, yavuze ko iri koranabuhanga rije kunoza serivisi zo guhamagara ku bakoresha umuyoboro wa MTN.
Ati “Ibi bije kunoza serivisi zo guhamagara ku bakoresha umuyoboro wa MTN kuko bizatuma abakiliya bungukira ku ijwi rya HD risobanutse, guhuza ihamagara vuba no gukomeza gukoresha internet ku muyoboro wa 4G mu gihe bari mu ihamagara.”
Yakomeje avuga ko iri koranabuhanga ryubakiye ku muyoboro wa 4G kandi ko rizatanga amahirwe ku bakiliya bafite telefone zishobora kurikoresha.
Yagaragaje ko telefoni zo mu bwoko bwa iPhone ndetse n’iza Samsung zisanzwe zifite ubushobozi bwo gukoresha VoLTE, mu gihe MTN Rwanda ikomeje gukorana n’inganda zitandukanye zirimo Tecno, Infinix, itel n’izindi kugira ngo n’izindi telefoni zikoreshwa cyane mu Rwanda zibashe gukoresha iri koranabuhanga.
Umuyobozi w’Ishami ry’Ubucuruzi rishinzwe Abakiliya ku Giti Cyabo muri MTN Rwanda, Somdev Sen, yavuze ko kuba MTN yatangije VoLTE bizafasha abakiliya guhamagara no gukomeza gukoresha internet ku muyoboro wa 4G icyarimwe.
Ati “Iyo ukoresha telefoni ishyigikira VoLTE, ushobora gukomeza gukoresha internet ku muyoboro wa 4G mu gihe uri mu ihamagara. Ibi bituma abakiliya bakomeza ibikorwa byabo bitandukanye ku murongo wa internet mu gihe bagikomeje kuganira kuri telefoni.”
Yongeyeho ko iri koranabuhanga ari kimwe mu bikorwa MTN Rwanda ikomeje gukora byo kuvugurura no guteza imbere umuyoboro wayo hagamijwe gutanga serivisi z’itumanaho zijyanye n’igihe kandi zinoze.
Abakiliya bashaka gukoresha VoLTE basabwa kuba bafite telefoni ishyigikira iyo serivisi, SIM Card ya 4G ndetse bakaba bari ahari umuyoboro wa 4G wa MTN Rwanda.
Iyo ibyo byose byujujwe, bashobora kubona inyungu zirimo ijwi rya HD risobanutse, guhuza ihamagara vuba no gukomeza gukoresha internet ku muyoboro wa 4G mu gihe bari mu ihamagara.
VoLTE ntabwo ihindura uburyo abakiliya bakoresha serivisi zo guhamagara cyangwa internet. Abakiliya bakomeza gukoresha ‘voice bundles’ na ‘data bundles’ basanzwe bafite, mu gihe bungukira ku ireme rya serivisi zo guhamagara ritangwa n’ikoranabuhanga rya VoLTE ku muyoboro wa 4G.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!