00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tugomba kurwanya abibasira abarokotse Jenoside- Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 17 May 2025 saa 11:07
Yasuwe :

Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yasabye Abanyarwanda kurwanya ikintu cyose gishobora kubangamira ubumwe bwabo cyangwa ikigamije kubacamo ibice, cyane cyane ibikorwa byibasira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yabigarutseho kuri uyu wa 16 Gicurasi 2025 ubwo yari yifatanyije n’abayobozi n’abakozi bo mu bigo birimo ibiro bya Minisiteri w’Intebe, Minisiteri y’Ubutabera, Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Komisiyo y’u Rwanda ishinzwe ivugururwa ry’Amategeko, kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, banaha icyubahiro abayizize bakoreraga MINIJUST, MINITRAPE, na MINITRANSCO.

Minisitiri Dr. Ngirente yavuze ko mu rugendo rwo kwiyubaka kw’Abanyarwanda, basabwa kurwanya ikintu gishobora kubangamira ubumwe bwabo cyangwa gishobora kubacamo ibice.

Yagize ati “Urugendo rwacu rwo kwiyubaka nk’Abanyarwanda dusabwa kurwanya ikintu cyose gishobora kubangamira ubumwe bwacu cyangwa kigamije gucamo ibice Abanyarwanda. Mureke dusigasire ibyagezweho dukomeze kurinda ibyagezweho, turinda ubwo bumwe ari nako dukumira icyagarura Jenoside iyo ari yo yose.”

Yashimangiye kandi ko Abanyarwanda bakwiye kurwanya bivuye inyuma ababiba ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ati “Tugomba kurwanya twivuye inyuma abakibiba ingengabitekerezo ya Jenoside, abayipfobya ndetse n’abandi bakigaragara ko bibasira abacitse ku icumu. Abo bose bashaka kugusubiza inyuma dukomeze tubarwanye kandi ntitugomba kubemerera kugarura ingengabitekerezo ya Jenoside mu gihugu cyacu aho tugeze uyu munsi.”

Yibukije urubyiruko kandi ko rukwiye kumenya neza amateka y’igihugu no kwamagana ikibi.

Ati “Iyo umenye amateka, umenya ikibi cyayabayemo ukacyamaganira kure. Ibi bizafasha gukomeza kurwanya no guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside n’abayikwirakwiza bifashishije uburyo butandukanye cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga.”

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascene, yagaragaje ko abari abayobozi muri izo Minisiteri bose bagize uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi asaba abari muri iyo myanya kugira isomo bibasigira.

Ati “Ni ayahe masomo tuvana mu bibi bakoze yo kunoza imikorere y’izi nzego zacu, ibibi tubyirinda dute? Dufata izihe ngamba?”

Yavuze ko kuba Jenoside yakorewe Abatutsi yarateguwe kandi ikanayoborwa na Guverinoma byatumye ikwira hirya no hino mu gihugu.

Yashimangiye ko urubanza rwa Jean Kambanda wari Minisitiri w’Intebe rubigaragaza, rukerekana uruhare rwa Guverinoma mu gushishikariza abaturage gukora Jenoside yakorewe Abatutsi, gushishikariza Interahamwe ibikorwa by’ubwicanyi, gushyiraho amabwiriza ya gisirikare ku rubyiruko rwo muri MRND na CDR, gutanga amasasu ku Nterahamwe, kuzinjiza mu gisirikare ndetse no kuzenguruka muri za Perefegitura bashishikariza abayobozi bazo n’abaturage kwica Abatutsi.

Minisitiri Dr. Bizimana yavuze ko hari abantu bakuru bafite amakuru ku ikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi baceceka mu rugamba rwo kurwanya abayipfobya cyangwa bakayihakana.

Ati “Birakwiye ko twese amateka tuyagira ayacu. Si aya abantu bamwe ni ay’u Rwanda. Kumenya ibyaha Kambanda yakoze na Guverinoma ye ntacyo byatumarira kinini tutarebye uburyo twigira ku mateka, dukosora ibitera ingengabitekerezo ya Jenoside, buri wese agaharanira kutaba nka Kambanda, Mbonyumutwa n’abandi.”

Yakomeje ati “Ntabwo twese amateka tuyafata kimwe nk’ayacu ngo tuyamenye, tuyigishe, dutange urugero. Akenshi aharirwa abashakashatsi cyangwa abarokotse Jenoside.”

Yasabye buri wese kuvugisha ukuri no kubwira abakiri abato amateka nyayo badaciye ku ruhande hirindwa kubagira imbata z’amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo.

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yasabye ko ubumwe bw’Abanyarwanda busigasirwa
Abitabiriye iki gikorwa basabwe guharanira kumenya amateka y'ukuri
Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascene Bizimana, yasabye ko abakuru bazi amateka nabo bakwiye kuyigisha batayaca ku ruhande
Abakozi b'ibyo bigo basabwe guharanira kunoza neza inshingano z'ibigo bakorera
Minisitiri Dr. Bizimana yanenze abagitinya kwigisha abana amateka bagashaka kubagira imbata z'ikinyoma

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .