00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwanenze amahanga akomeje kwirengagiza nkana impamvu y’intambara iri muri RDC

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 4 February 2025 saa 08:03
Yasuwe :

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko ikibazo gikomeye gituma n’intambara idahagarara mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ari uko Umuryango Mpuzamahanga ukomeje gutesha agaciro uburemere bw’ikibazo, bigizwemo uruhare na bimwe mu bihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi, byamunzwe no kubogama.

Yabigarutseho mu kiganiro kirambuye yagiranye na Al Jazeera cyagarukaga ku mutekano muke wo mu Burasirazuba bwa RDC.

Yagarutse ku nkomoko y’ikibazo, uhereye ku bukoloni aho u Rwanda rwambuwe ibice byarwo bikomekwa ku bindi bihugu birimo na RDC, ibyo bice bikajyanwa n’abaturage ariko RDC ikaba igihugu rukumbi cyanze kwemera abo bantu nk’abaturage bayo.

Minisitiri Nduhungirehe yanyuze mu nzira zose zatumye M23 ifata intwaro, agaragaza uburyo intumwa z’uyu mutwe zamaze amezi hafi 14 i Kinshasa zarabuze abo baganira ku kibazo bafite, ndetse na nyuma yo kwegura intwaro hagasinywa amasezerano ariko RDC ikayatera ishoti. Yashimangiye ko ibyo byose umuryango mpuzamahanga ubyirengagiza nkana, ugashyigikira Leta ya Kinshasa.

Yagaragaje ko uko kwirengagiza gusa n’ukwabaye mbere gato ya 1994, aho umugambi wa Jenoside wategurwaga mu Rwanda, bakavunira ibiti mu matwi, kugeza Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ishyizwe mu bikorwa, abarenga miliyoni bakahasiga ubuzima, abayikoze bagakomezanya iyo ngengabitekerezo mu Burasirazuba bwa RDC.

Yagaragaje uburyo uwo muryango wirengagije FDLR yasize ikoze Jenoside mu Rwanda, none ikaba imaze imyaka hafi 30 mu Burasirazuba bwa Congo, aho ibangamiye umutekano w’u Rwanda, ariko byose bikirengagizwa nkana.

Ati “Dufite nk’ikibazo cy’itsinda ry’impuguke rya Loni. Ni itsinda rigendera ku izina gusa kubera ko rirabogama cyane. Abarigize bafata uruhande rumwe, ntibahe agaciro ikibazo cya FDLR ndetse ntibavuge ubugizi bwa nabi bugirirwa Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi. Mu nyandiko zabo ntaho ubona ibyo bintu.”

Minisitiri Nduhungirehe yatanze urugero ku kibazo cyabaye mu gace kitwa Nturo ko muri Teritwari ya Masisi, aho mu Ukwakira 2023, imitwe yitwaje intwaro, nka Wazalendo, Nyatura ifatanyije n’igisirikare cya Congo, FARDC batwitse ingo 300 z’Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi ariko iryo tsinda rya Loni riraruca rirarumira.

Ati “Sinigeze mbona n’umuntu n’umwe wo mu muryango mpuzamahanga, Akanama ka Loni gashinzwe Umutekano cyangwa uwo muri iryo tsinda rya Loni ry’inzobere, anenga icyo kibazo. Umuryango mpuzamahanga urabogama ku buryo buteye agahinda, Bigatuma ibi bibazo bidakemuka.”

Muri iki kiganiro yanagarutse ku ruhare rw’ubutumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro muri RDC, MONUSCO bugiye kumara imyaka 26.

Yagaragaje ko ubu butumwa aho gukemura ibibazo ababurimo bakomeje kubiteza, ari na ko bakandagira amahame ya Loni nkana.

Yibukije ko zimwe mu nshingano Akanama ka Loni gashinzwe Umutekano kahaye MONUC yaje kuba MONUSCO, ari uguhashya burundu na FDLR, ariko byarayinaniye kuko imitwe yitwaje intwaro ibarizwa muri RDC yikubye inshuro zitabarika.

Ati “Aho kuzana ibisubizo MONUSCO yarabiteje. Iyo myaka irashize ariko ubu ibibazo byarikubye ugereranyije n’icyo gihe. Imitwe yitwaje intwaro yarikubye kandi MONUSCO irebera. Navuga ko ari ugutsindwa gukomeye cyane kwa Loni mu butumwa bwose yagiyemo, nyuma y’ubwiswe UNAMIR bwo mu Rwanda mu 1994.”

Nduhungirehe yavuze ko MONUSCO aho kugarura amahoro, yateje ibibazo, igera aho yiyemeza gufatanya n’igihugu cyigamba ko kizatera ikindi kinyamuryango cya Loni, ndetse na FDLR yafatiwe ibihano n’Umuryango w’Abibumbye.

Ati “Ni gute ingabo ziri mu butumwa bwa Loni zifatanya n’ihuriro ry’imitwe irimo uwafatiwe ibihano na Loni. Ikindi MONUSCO yafatanyije na none n’ihuriro ryarimo abacanshuro b’Abanyaburayi, boherejwe muri RDC mu buryo butubahirije amasezerano ya Loni yo mu 1989. Ibintu byose biri kugenda nabi kuri MONUSCO, Loni n’Akanama kayo bigomba kureba aho bipfira.”

Imvugo za Tshisekedi ziteye inkeke

Uyu muyobozi yabajijwe ku mvugo za Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi wakunze kugaragaza ko nta mpungenge z’umutekano muke ziri ku Rwanda, asubiza ko icyo kigaragaza ukwinyuramo gukomeye k’ubutegetsi bw’i Kinshasa.

Yavuze ko Tshisekedi avuga uko yiyibagije imbwirwaruhame yatanze mu bihe bitandukanye bishize agaragaza ko azatera u Rwanda agakuraho ubuyobozi bwarwo, ubundi agahamya ko azarasa i Kigali adakandagiye ku butaka bw’u Rwanda.

Yibukije Tshisekedi kandi ko avuga ko nta kibangamiye u Rwanda gihari yiyibagije imikoranire ye na FDLR ihora ihiga gukuraho ubuyobozi bw’u Rwanda ndetse ikaba yanasoza umugambi wayo wo mu 1994 itarangije.

Yavuze ko nubwo umutekano w’u Rwanda wugarijwe, rutahwemye kugaragaza ubushake bwa politiki mu gukemura ibibazo, yibutsa ko ubwo M23 yari imaze gufata Goma n’ibindi bice, u Rwanda rwanyujijwemo abakozi ba Loni b’Abanye-Congo, abacanshuro n’abandi.

Ati “U Rwanda rwanafashije kwakira impunzi, ingabo za FARDC na FDLR, bamburwa intwaro ariko bafatwa mu buryo buteganywa n’amategeko mpuzamahanga, ndetse twakira n’ubusabe bw’abacanshuro, banyura mu Rwanda basubira iwabo. Turi gufasha abakeneye ubufasha.”

Yagaragaje ko RDC yanze kuganira na M23 itarigarurira ibice byinshi, agaragaza ko ubu bikwiriye ko Kinshasa yava ku izima ikaganira na M23 na cyane ko idasaba byinshi.

Ati “Ndumva uyu ari wo mwanya w’ibiganiro bifite intego. Ntabwo icyo M23 yifuza ari ubutegetsi, imyanya ikomeye mu gisirikare, n’ibindi. Ni ibintu byoroshye, kurindira abaturage umutekano, guhabwa uburenganzira bwo kuba ku butaka mu mahoro, baticwa, batavangurwa, badahezwa cyangwa ngo bagirweho ingaruka n’imvugo z’urwango.”

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda rwahoze rugaragaza ubushake bukemura ibibazo mu buryo bwa politiki ariko Tshisekedi n’abo bafatanya bakomeza kwinangira, bita M23 umutwe w’iterabwoba, abibutsa ko bari guta umwanya, amafaranga n’ubuzima, nyamara hari hakenewe kwimakaza amahoro, ibihugu bigaharanira iterambere.

Ati “Ibi twabivuzeho kera kuva ku munsi wa mbere mu 2021. Twagaragaje ko ubushake mu bya politiki ari cyo cyaba igisubizo. Twe turacyashyigikiye inzira y’ibiganiro bitaziguye bishyiramo na M23.”

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko Perezida Paul Kagame yanagiranye ibiganiro n’abayobozi batandukanye, ibigaragaza uburyo u Rwanda ruhora rwifuriza Akarere ibyiza.

Uruhare rwa Amerika…

Yabajijwe ku mubano w’u Rwanda na Amerika cyane cyane kuri iyi ntambara yo mu Burasirazuba bwa RDC, Minisitiri Nduhungirehe avuga ko u Rwanda rufitanye umubano mwiza na Amerika yaba ku Ba-Démocrates cyangwa Aba-Republicains, icyakora avuga ko mu minsi ishize u Rwanda rwahuye n’imbogamizi zikomeye ku butegetsi bwa Biden kuri iki kibazo.

Ati “Babogamiraga ku ruhande rwa RDC bigaragara, bagatesha agaciro ibijyanye n’impungenge ku mutekano w’u Rwanda. Twizera ko ku buyobozi bwa Perezida Donald Trump dushobora kuganira ku buryo twakwimakaza amahoro mu Burasirazuba bwa RDC.”

Yashimangiye ko ibyo kuganira ku mutekano w’Akarere hagati y’u Rwanda na Amerika byanatangiye kuko mu minsi ishize Perezida Kagame yaganiriye n’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio, agaragaza icyizere cy’uko mu minsi iri imbere hazafatwa uburyo bushya bwo kwimakaza amahoro mu Karere, hagamije guteza imbere ubufatanye mu by’ubukungu, ishoramari n’ibindi bitashoboka hatari amahoro.

Ingingo y’amabuye y’agaciro ya RDC “yibwa n’u Rwanda” ihozwa mu kanwa na Kinshasa ndetse n’indi miryango yiyemeje kwirengagiza ukuri, yongeye kugaruka mu byabajijwe Minisitiri Nduhungirehe.

Uyu muyobozi yavuze ko iyo ari imvugo iciriritse cyane igamije kuyobya uburari bw’ikibazo nyakuri kiri mu Burasirazuba bwa RDC, agaragaza ko u Rwanda ruherereye mu bice bimwe na RDC, ibyumvikana ko amabuye ataba hamwe ngo ahandi ntahabe.

Ati “Ni nde wizera ko amabuye y’agaciro, aba muri RDC yagera ku mupaka washyizweho n’abakoloni akagarukira aho. Ni ibintu bitumvikana [...] Ni imvugo yifashishwa kugira ngo bagaragaze ko ari yo ntandaro y’ikibazo ariko iraciriritse cyane.”

Minisitiri Nduhungirehe yanenze amahanga akomeje kwirengagiza nkana impamvu y’intambara iri muri RDC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .