Yabigarutseho mu gihe u Rwanda rwitegura gutangiza ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umutwe wa FDLR ugizwe na bamwe mu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abana bahunze bari urubyiruko, abavukiye mu mashyamba yo muri RDC n’abandi babibwemo ingengabitekerezo ya Jenoside.
U Rwanda rwakunze kenshi gushinja RDC guha ubufasha uwo mutwe byaba mu buryo bw’intwaro n’ibindi bikoresho bitandukanye byagiye biwufasha guhungabanya umutekano w’u Rwanda mu bihe bitandukanye.
Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi Tshilombo, yakunze kuvuga ko uwo mutwe udakwiye gutera ikibazo ngo kuko abawugize ari abasaza.
Ibyo ariko byakunze kunyomozwa n’ubuhamya butandukanye bwa bamwe mu bahoze ari abarwanyi ba FDLR, bahitamo gutaha mu Rwanda barimo n’abasore b’imyaka 24.
Minisitiri Dr. Bizimana yagaragaje ko kuba hari abakigendera muri icyo kinyoma cy’uko abagize uwo mutwe ari abasaza, baba baba birengagiza ukuri.
Ati “Gakwerere aza mwabonye uriya muntu ashaje? Uretse na we dufate n’imyaka bari bafite. Abantu benshi bakoze Jenoside bari no mu bayiteguye bari bafite imyaka iri hagati ya 28 na 40. Bivuze ko abari bafite 28 cyangwa 30 ubu bafite 60. Ni ukuvuga ngo abandi benshi cyane bafite munsi y’imyaka 60. Rero ntabwo umuntu ufite munsi y’iyo myaka ashaje.”
Yakomeje ati “Abo bari abayobozi ariko bahunga bagendanye n’urubyiruko, bahunganye n’imyaka itanu, itandatu babinjiza muri FDLR, ubu nibo bamaze gufata inshingano ubu bafite imyaka 40.”
Yavuze ko abavuga ko uwo mutwe ugizwe n’abasaza baba biregagiza ingengabitekerezo ugenda ubiba mu rubyiruko.
Ati “Icyo ababivuga birengagiza ni uko [FDLR] ifite ingengabitekerezo ya Jenoside n’umugambi wayo ihora rero ikora ininjiza abantu bashya. Yinjizamo urubyiruko. Ifite urwo yinjijemo ingengabitekerezo yayo, yinjiza mu myitozo kugira ngo bahorana iyo ngengabitekerezo yayo. Kuvuga ko FDLR ishaje ni ukwibeshya. Bahora batera, hari n’abacika bakagaruka mu Rwanda, hari abizana, ni abasore n’inkumi kandi ni abantu batoya.”
Yagaragaje ko u Rwanda icyo rukora ari ukugaragaza ayo makuru no kwerekana ko ibitero birugabwaho bidakorwa n’abasaza.
Yavuze ko u Rwanda rwifuza ko ikibazo cyo mu Burasirazuba bwa RDC gikemuka, ntiruhore rwitirirwa ibibazo by’igihugu cyananiwe gukemura ibikireba.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!