Mu mpera za Gashyantare 2017, habaruwe hegitarezigera kuri 15,699 zihinzeho ibigori zangijwe na nkongwa mu Karere ka Nyamagabe, hangana na kimwe cya kane cy’ubutaka bwa hegitari 63,499 bwahinzwe ibigori mu gihu hose.
Ubwo butaka bwahinzweho ibigor bukaba ari 5% k’ahahinze imyaka itandukanye mu gihugu.
Bityo, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Gerardine Mukeshimana, yatangarije The New Times ko nta kibazo cy’ibiribwa kizabaho.
Yagize ati “ Nkongwa ntabwo izahungabanya ukwihaza mu biribwa kuko ibigori ntabwo byahinzwe ku buso bunini mu gihembwe cy’ihinga cya 2017 B.”
Yakomeje agira ati “Igipimo cy'ubuso bugera kuri 95% bw’ubutaka bwahinzweho muri iki gihembwe (hegitari 1,300,000) buriho imyaka izatuma habaho kwihaza mu biribwa.”
Ibyo bihingwa birimo ibishyimbo, insina, umuceri, ingano, soya n’imyumabati, birimo mu byatoranyijwe.
Icyorezo cya kongwa cyateye mu myaka cyahagurukiwe n’inzego zitandukanye mu gutera imiti.





Ibitekerezo 0