Hateganyijwe kandi imvura iri hagati ya milimetero (mm) 0 na 35 hirya no hino mu gihugu. Iyi mvura iri hasi gato y’ikigero cy’impuzandengo y’imvura igwa muri uku kwezi ufatiye ku bipimo by’imyaka mirongo itatu ishize.

Umuyaga uringaniye ushyira kuba mwinshi, ufite umuvuduko uri hagati ya metero 3 na metero 12 ku isegonda ni wo uteganyijwe muri uku kwezi.

Ubushyuhe bwo hejuru bwinshi buri hagati ya 29°C na 32°C buteganyijwe mu bice byinshi by’Umujyi wa Kigali, ibice by’Amayaga no mu kibaya cya Bugarama, Intara y’Iburasirazuba uretse uburengerazuba bw’Uturere twa Nyagatare na Gatsibo n’amajyaruguru y’Akarere ka Rwamagana.

Ubushyuhe bwo hejuru buke buri hagati ya 20°C na 22°C, buteganyijwe mu bice by’uburengerazuba bw’Akarere ka Musanze, amajyaruguru y’uburengerazuba bw’Akarere ka Nyabihu n’agace gato k’amajyaruguru y’uburasirazuba bw’Akarere ka Rubavu.

Imvura iri hagati ya milimetero 20 na 35 iteganyijwe mu gice gito cy’uburengerazuba bw’Akarere ka Musanze, amajyaruguru y’uburengerazuba y’Akarere ka Nyabihu n’agace gato k’amajyaruguru y’uburasirazuba bw’Akarere ka Rubavu.

Ni mu gihe muri Kamena 2026 ibipimo by’ubushyuhe bwo ku manywa byerekanye ko bwiyongereye hirya no hino mu Gihugu ugereranyije n’impuzandengo y’imyaka myinshi ishize.

Impuzandengo y’ubushyuhe bwo hejuru yari hagati ya 20,7°C ku bupimiro bwa Kinigi mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru na 31,5°C ku bupimiro bwa Bugarama mu Karere ka Rusizi mu Ntara y’Uburengerazuba.

Na ho impuzandengo y’ubushyuhe bwo hasi yari hagati ya 10,2 °C ku bupimiro bwa Busogo ISAE mu Karere ka Musanze, mu Ntara y’Amajyaruguru na 19,8°C ku bupimiro bwa Bugarama mu Karere ka Rusizi.

Ku bupimiro bwa Gikongoro buhereye mu Karere ka Nyamagabe, ubushyuhe bwo hejuru bwiyongereyeho 2,5°C muri uku kwezi kwa Kamena 2026.

Ku birebana n’ubushyuhe bwa nijoro, bwariyongereye ahenshi mu gihugu ugereranyije n’impuzandengo, ndetse ku bupimiro bwa Kirehe buherereye mu Karere ka Kirehe hiyongereyeho 4,8°C na ho ubupimiro bwa Rubengera bwo mu Karere ka Karongi bugabanukaho 1,1°C muri uku kwezi kwa Kamena 2026.

Izuba rizava mu Rwanda muri Nyakanga 2026 rizatuma habaho ubushyuhe bwa 32°C
Izuba rizava mu Rwanda muri Nyakanga 2026 rizatuma habaho ubushyuhe bwa 32°C