Yabigarutseho ubwo yasuraga Akarere ka Ruhango, ku munsi wa mbere w’uruzinduko rwe mu Ntara y’Amajyepfo n’Iburengerazuba aho azasura utundi turere turimo Nyamagabe, Nyamasheke na Karongi.
Perezida Kagame yaherukaga mu Karere ka Ruhango ku wa 14 Nyakanga 2017 ubwo yiyamamarizaga manda ye ya gatatu imaze imyaka itanu.
Icyo gihe mu ijambo yagejeje ku baturage bari bateraniye ku Kibuga cy’Umupira cya Kibingo, yijeje abaturage ko u Rwanda rumaze gutsinda ingamba nyinshi kandi ko ruzakomeza no mu myaka iri imbere.
Ati “Tumaze gutsinda ingamba nyinshi ariko iyo dutsinze ingamba ntabwo twigamba. Oya. Ndetse no mu gutsinda kwacu twubahiriza uburenganzira bwa buri wese niyo yaba akora, niyo yaba uyumva ibidasa n’ibyacu. Amasomo benshi baba bashaka gutanga ntayo dukeneye, twarabirenze tugeze kure cyane, umwanya wacu munini tugomba kuwushyira ku kwiyubaka no kubaka igihugu cyacu.”
KURIKIRA UKO IKI GIKORWA CYAGENZE UMUNOTA KU WUNDI
Amafoto: Ibihumbi by’abaturage bari bakereye kwakira Perezida Kagame
13:00: Umukuru w’Igihugu akomereje urugendo rwe mu Karere ka Huye, aho byitezwe ko ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane aza kugirana ibiganiro n’abavuga rikumvikana bo mu Ntara y’Amajyepfo.
12:50: Perezida Kagame asoje kwakira ibibazo by’abaturage, asaba abayobozi ko kwita ku bibazo byatanzwe n’abaturage birimo iby’ubuhinzi, ibikorwaremezo n’ibindi bibangamiye iterambere ry’abaturage.
– Abamotari basabye Perezida Kagame ubuvugizi
Bizimana Pierre yasabye Perezida Kagame Stade mu Karere ka Ruhango, maze Umukuru w’Igihugu amusubiza ko hazashakwa uburyo haboneka stade zajya zikoreshwa n’uturere twegeranye.
Ku kibazo cy’abamotari, Bizimana yavuze ko hari ikibazo cy’ubwishingizi buhenze, ibyangombwa bindi ndetse n’imisoro ku buryo abantu badashobora gukora ngo babone inyungu.
Perezida Kagame yamusubije ati “Ndabyumva.”
Umukuru w’Igihugu yasabye Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Erneste Nsabimana, avuga ko hari inzego ziri kugikoraho ndetse ko mu mezi abiri kizaba cyakemutse.
Perezida Kagame ati “Nanjye ndagishyiramo imbaraga ku buryo kizaba cyakemutse.”
– Riberakurora Adolphe yagejeje kuri Perezida Kagame ikibazo. Yavuze ko hari umuntu ukora muri RDB witwa Mutangana Eugene. Ngo yanyuze ku mutungo w’iwabo i Kanombe, arangije avuga ko uwo mutungo agiye kuwutwara, wari ikibanza kirimo inzu.
Perezida Kagame yabajije icyo uwo Mutangana yaba yaragendeyeho agatwara uwo mutungo, uwo muturage avuga ko nta kintu na kimwe, ahubwo ko yari agiye gusura umusirikare witwa Kananga abonye uwo mutungo yiyemeza kuwutwara, birangira anabikoze.
Perezida Kagame yasabye Umugaba Mukuru w’Ingabo, Gen Jean Bosco Kazura, ko akurikirana ikibazo cy’uwo muturage.
Abaturage batandukanye bahawe umwanya wo kubaza ibibazo
12:10: Umwarimu witwa Ruzibiza Obed ashimiye Umukuru w’Igihugu ku ruhare yagize mu bikorwa bigamije iterambere ry’abarimu. Uyu mwarimu avuze ko yifashishije Umwarimu Sacco, mu 2019 yatse inguzanyo akagura inzu ku buryo uyu munsi atagituye mu bukode.
Uyu mwarimu ashimiye Perezida Kagame ku bwo kuba abarimu baherutse kongererwa umushahara. Ati “ Uyu munsi iyo uhuye n’umurezi, usanga afite akanyamuneza ku jisho. Si gusa hari aho byaturutse. Mu minsi ishize twakiriye inkuru nziza.”
12:20: Perezida Kagame asoje ijambo rye ashimira abaturage, avuga ko yari abakumbuye. Abahaye umwanya kugira ngo bamugezeho ibyifuzo n’ibibazo bari bafite.
- Yatanze urugero ku muyobozi wanze kwikingiza
Perezida Kagame yatanze urugero ku muyobozi wo mu kindi gihugu, bahuye amubwira ko we [Kagame] yakingiwe. Ariko uwo muyobozi ngo yamubwiye ko we atarakingirwa, kandi ko bitari hafi.
Ati “Ubu ambwira ko amaze iminsi nk’ibiri atakaje abavandimwe be bishwe na Covid-19. Ndamubaza nti ese bite? Ngira ngo niba udashaka gukingirwa umbwira ko hari abavandimwe bawe bazize Covid-19, bite? Ati njye mfite abantu bafite ubumenyi buhanitse, bambwiye ko ruriya rukingo rurimo ibintu bidasobanutse, ko rushobora kugirira abantu nabi.”
“Ndamubaza nti kugirira abantu nabi uwo mwanya cyangwa mu myaka ingahe…. Ati mu myaka nka 15 cyangwa 30 utangira kubona [...] Ndamubwira nti ufitiye ubwoba ibizaza hari ikiguhitana uwo munsi? Nti njye naremeye barankingira kuko nashakaga kwikingira iby’uwo munsi, ibyahitanye abavandimwe bawe, nti naho ibizaza mu myaka 20, sakindi izaba ibyara ikindi.”
- Yashimiye abaturage uko bahanganye na Covid-19
Ati “Abantu bahisemo ubuzima bemera guhindura umuco, haza ibindi ndetse bikomeye kurusha. Ibyo mwumvise bikomeye bya “Lockdown”, guma mu rugo ntugire uwo ubona, ntugire uwo uramukanya nawe, ikibazo kiba kinini. Ariko igihugu cyose, abantu barumviye icyo gihe bakora ibishoboka byose.”
“Nanone hari abacu batari bake icyorezo cyahitanye, ibyo nta kundi twari kubigenza, ariko noneho aho tuboneye urukingo, [...] ariko n’aho rubonekeye habaye ikindi kibazo, kiba kinini ahandi ku isi kurusha mu Rwanda. Abandi urukingo rwarabonetse, abenshi bararwanga, haza ibintu bizana amagambo ko urwo rukingo rufite ibintu byihishemo, abantu ntibarukozwe, ahandi ku isi barabyanze pe, ariko hano mu Rwanda twasobanuriye abantu, bahera ko babyumva.”
- Perezida Kagame yabajije impamvu uruganda rukora ifu rwa Kinazi, rudakora ku kigero gikwiriye
Ati “Namenye ko uruganda rukora ifu y’imyumbati, rukora 50% ndetse mu bihe byashize byari hasi y’aho ngaho. Ikibazo cyanjye ni ukubaza ngo ni kuki atari 60%, 70%, 80%? Icyo kigomba gushakirwa igisubizo.”
Umukuru w’Igihugu yavuze ko uruganda rukwiriye kuba rufite ubushobozi bwo gukora ifu iturutse mu myubati myinshi, abahinzi nabo bagahinga myinshi kugira ngo bibungukire ku buryo narwo rukora ifu ingana n’imyubati rwakiriye.
Ati “Kuzamura agaciro ka buri kintu cyose cy’ibyo dukora. Imyumbati ikaba myinshi, uruganda rugakora ku buryo bwisumbuye, ifu ivuyemo ikaba ari nziza, igakoreshwa n’abanyarwanda ndetse ikajya hanze no mu mahanga. Mu mahanga ho bambwiye ko ifu bayishimye ahubwo barayibuze.”
– "Yasabye abaturage kugira uruhare mu iterambere"
Ati “Uruhare rwa mbere ni ugukora, gukora ibyo ushoboye, gukora ibishoboka ndetse binashoboka kubera ko rwa ruhare rwa leta narwo rwabonetse, rwagize aho rugera haguha uburyo bwo gukora, bwo kwikorera.”
11:50: Andi mafoto ya Perezida Kagame agera mu Karere ka Ruhango
- Nagombaga kuba naragarutse - Perezida Kagame
11:50: Perezida Kagame atangiye kugeza ijambo ku baturage bateraniye ku kibuga cy’umupira wa Kibingo. Avuze ko yishimiye gusura abaturage, no kuganira nabo kuko yahaherukaga kera.
Ati “Nagombaga kuba naragarutse kubasuhuza no kubasura, nyuma y’icyo gihe cy’ibyari byanzanye hano. Ndibuka twahuye turi mu bihe by’amatora. Ubwo icyo gihe duhura twasezeranye byinshi, ngira ngo navuga ku ruhare rwanyu. Ibyinshi byarakozwe. Icyo gihe mwaratoye nk’uko twari twabisezeranye mutora neza ndetse munshyiramo umwenda. Umwenda ntabwo nashoboye kuwishyura wose ariko turacyakomeza.”
Perezida Kagame yavuze ko ibyo atashoboye kwishyura, birimo amazi ataragera kuri bose, hari umwenda abereyemo abaturage ku buryo amazi ava kuri 60% akagera kuri 80% cyangwa se 90%.
Ati “Uwo mwenda wo rwose ni wo numva ntarashoboye kwishyura bihagije.”
11:45: Mu byifuzo Meya w’Akarere ka Ruhango yagejeje ku Mukuru w’Igihugu, harimo ko abaturage bifuza Ishuri rya Kaminuza ryigisha amasomo y’ubumenyingiro, umusanzu mu bikorwa byo kugeza amazi kuri bose ndetse n’imihanda ya kaburimbo mu bice bitandukanye by’aka karere.
- AMAFOTO YA PEREZIDA KAGAME UBWO YAGERAGA MU KARERE KA RUHANGO
11:30: Perezida Kagame ageze ku kibuga cy’umupira cya Kibungo mu Karere ka Ruhango aho atangiriye uzinduko rw’iminsi ine mu Ntara y’Amajyepfo n’Iburengerazuba. Akarere ka Ruhango Perezida Kagame yasuye, kagizwe n’imirenge icyenda. Gatuwe n’abaturage barenga ibihumbi 372. Gafite amashuri abanza 51 n’ayisumbuye 51. Ay’ubumenyingiro bibarwa ko nibura ari abiri muri buri murenge kuko yose hamwe ari 15.
Citizen Outreach 2022 #Ruhango @IGIHE pic.twitter.com/OeJlrTd0vO
— Philbert Girinema (@PGirinema) August 25, 2022
11:00: Abageze mu zabukuru ntabwo bacitswe n’iki gikorwa. Bishimiye kwakira Perezida Kagame kugira ngo bamushimire ibyo yabagejejeho, banamugaragarize ibyifuzo bafite byatuma imibereho yabo ikomeza kuba myiza.
10:35: Abayobozi batandukanye mu nzego nkuru z’igihugu bitabiriye iki gikorwa. Barimo Abaminisitiri, Abasenateri n’Abadepite.
– Amafoto: Ibyishimo ni byose mu Karere ka Ruhango, abato n’abakuru bari gucinya akadiho bategereje kwakira Perezida Kagame
10:15: Abahanzi Eric Senderi na Intore Tuyisenge ni bo bari gususurutsa abitabiriye iki gikorwa mu ndirimbo zirata ibigwi n’iterambere by’u Rwanda mu ngeri zitandukanye zirimo umutekano, ibikorwaremezo n’izindi.
10:00: Abaturage babarirwa mu bihumbi bazindutse kare bagera ku kibuga kiri kuberaho iki gikorwa. Bamwe muri bo, saa moya za mu gitondo bari bavuye mu ngo zabo kugira ngo bakire Umukuru w’Igihugu batari baherukanye kubera icyorezo cya Covid-19.
Amafoto: Igirubuntu Darcy



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!