00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kwitwa Umunyarwanda byanteraga ipfunwe! Ubuhamya bw’abahunze ibikomere bakanyurwa no kubikirira mu Rwanda

Yanditswe na Rachel Muramira
Kuya 13 August 2024 saa 08:42
Yasuwe :

Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ikimara guhagarikwa, ibikomere byari byose ku mubiri no ku mutima, bamwe bagahakana ko ari Abanyarwanda kubera isura mbi igihugu cyari gifite, cyangwa bigaterwa n’ibikomere by’umutima byari bikiri bibisi.

Nshimyimana Pascal yashyingiranwe na Kasine Marie Grace bombi barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubu baba mu Bubiligi.

Kasine Marie Grace yakuze nta muryango abona, yaba sekuru, se wabo, ba nyirasenge n’abandi. Umunsi umwe yaje gusobanukirwa ko sekuru n’abandi bavandimwe bishwe mu 1959 banyagwa n’ibyabo.

Abo yari asigaranye bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi harokoka nyina, mukuru we na musaza we.

Mu 2001 mukuru we yamufashije kujya mu Bubiligi agezeyo arahira ko “Uhereye none igihugu cy’agahinda, igihugu cy’umubabaro, igihugu cy’ubwigunge, igihugu cyo kutagira gakondo sinzagisubiramo.”

Nyuma y’imyaka 11 yari yaramaze no gushyingirwa, yumva akumbuye nyina na musaza we. Yasabye umugabo we ko bajyana mu Rwanda gusura umubyeyi n’abavandimwe, aramuhakanira kuko n’umugabo we yari agifite ibikomere byanze gukira.

Kasine yakomeje guhatiriza, umugabo aza kumwemerera ariko amusaba ko ubutaha nakumbura u Rwanda azijyana.

Uwari warazinutswe u Rwanda ni Nshimiyimana Pascal ndetse ntiyashakaga “kwitwa Umunyarwanda.”

Ati “Kuva ndi muto nta muryango namenye kuko nababuze ndi muto. Iyo banyitiranyaga n’abakomoka muri Sénégal kubera kwirabura numvaga binteye ishema. Hari igihe navugaga bakavuga ngo mvuga nk’Umunyarwanda ibyo bikantera ibikomere. Numvaga imishinga yanjye yakorerwa mu bindi bihugu bya Afurika ariko nkumva ntacyo nakorera mu Rwanda, sinahakundaga numvaga atari igihugu cyanjye.”

Bakize bate ibikomere?

Mu 2019 Kasine yagize agahinda gakabije, akajya abona amashusho y’ibyabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Ntiyajyaga yitabira ibikorwa byo kwibuka kuko byamusubiza inyuma.

Ati “Byageraga tariki ya 7 Mata nkaba mu marira gusa, ariko ngakurikira ubuhamya butangwa bw’abarokotse. Umunsi umwe nakurikiraga amateraniro ya Apostle Mignonne Imana yahagurukije kugira ngo afashe abagore bapfuye amarangamutima, ntangira kugarura agatima.”

Muri Mata 2023 yakurikiye ubuhamya bw’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yumva benshi bomowe no kwibuka ndetse no gusura aho ababo baruhukiye.

Uyu muryango wiyemeje gutangira gusura aho ababo baruhukiye n’umugabo abifashijwemo na Women Foundation Ministry, atangira kwemera ko ari Umunyarwanda.

Ati “Ndagira ngo mbabwire ko iyo ntwaye abantu bakambaza aho nkomoka, mbasubiza ko ndi Umunyarwanda ntajijinganya.”

Kasine avuga ko Perezida Kagame ari we muntu rukumbi “Wafashe imitima itandukanye arayegeranya kandi tubana neza. Niwe muntu wenyine ku Isi wahagaritse Jenoside kandi akabanisha Abanyarwanda neza.”

All Women Together 2024 yabereye muri BK Arena, yitabirwa n’abagore barenga ibihumbi 10 barimo Abadiyasipora 1,286 ubariyemo n’abagabo, baturutse mu bihugu hafi 50 birimo nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), u Bwongereza, Pologne, Kenya, Uganda, Cameroun, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, DRC, u Burundi, Canada, Ethiopia, n’u Bubiligi.

Nshimiyimana Pascal na Kasine Marie Grace bavuze ko babanje kuzinukwa kujya mu Rwanda ariko nyuma yo gutangira inzira yo gukira ibikomere ubu barahagenda
Kasine yari yararahiye ko atazongera gukoza ikirenge mu Rwanda kubera ibikomere yahagiriye
Kasine yari yararahiye ko atazongera gukoza ikirenge mu Rwanda kubera ibikomere yahagiriye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .