00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kwanga ruswa no kwicisha bugufi: Impanuro za Perezida Kagame ku bagize Polisi y’u Rwanda yujuje imyaka 25

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 27 May 2026 saa 03:27
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame yashimye Polisi y’Igihugu ku myaka 25 imaze ikorera Abanyarwanda akazi keza kandi k’indashyikirwa, avuga ko muri icyo gihe cyose abapolisi baranzwe n’umurava n’ubwitange, ku buryo byatumye abaturage babaho neza kandi mu mahoro.

Yabigarutseho mu muhango wo guha ipeti rya Assistant Inspector of Police [AIP] abofisiye bato 436 binjijwe muri Polisi y’u Rwanda, wabereye mu Ishuri ry’Amahugurwa rya Polisi rya Gishari PTS Gishari, bihuzwa no kwizihiza imyaka 25 ishize Polisi y’u Rwanda ishinzwe.

Abarangije amasomo yatangirwaga muri PTS Gishari ni 436 barimo abagore 109 mu gihe abandi 327 ari abagabo. Harimo abari basanzwe ari abapolisi bongeraga ubumenyi mu gihe abandi ari bwo binjiye muri Polisi y’Igihugu.

Muri Kamena 2000 nibwo Polisi y’Igihugu yavutse. Hari nyuma yo guhuza inzego eshatu zarimo Gendarmerie Nationale yakoreraga muri Minisiteri y’Ingabo, Polisi ya Komini yakoreraga muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu n’Abagenzacyaha (Judicial Police Inspectors) bakoreraga muri Minisiteri y’Ubutabera.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko ibyo Polisi y’u Rwanda yagezeho byagizwemo uruhare n’Abanyarwanda ubwabo, ashima iyo mikoranire hagati y’inzego n’abaturage.

Ati “Twese dusangiye ubushake bwo gukomeza gukorera hamwe mu kurinda umutekano wacu n’iterambere riduhuza. Imiterere y’umutekano ikomeje guhinduka [...] kandi ibyaha biragenda birushaho gukorwa mu buryo bugoye gukurikirana, buhindagurika, kandi bwambukiranya imipaka. Ni yo mpamvu imikorere ya Polisi y’Igihugu nayo igomba kujyana n’igihe.”

Ku Bofisiye bashya bahawe ipeti rya Assistant Inspector of Police, yavuze ko ibyo bize bagomba kuzabigaragariza mu bikorwa, kandi bagakora birinda ruswa.

Ati “Amahugurwa murangije ntabwo yabateguraga mu buryo bw’umwuga gusa ahubwo yabubatsemo indangagaciro zifasha gusobanukirwa neza icyo gukorera igihugu n’abaturage bivuze. Tubatezeho kwanga ruswa, gushishoza mu gufata ibyemezo no kuzuza inshingano zanyu uko bikwiriye.”

Perezida Kagame yagarutse ku isabukuru ya Polisi y’Igihugu, avuga ko ari umwanya wo kwisuzuma mu kongera gushimangira indangagaciro n’imikorere biranga uru rwego.

Ati “Mukomeze kuba abanyamwuga ndetse no kwicisha bugufi ntacyo byabatwara mu kazi mukorera igihugu cyacu, cyanyu n’abaturage bacyo, ibyo maze kuvuga ni ngombwa. Ibi ni byo bizatuma icyizere Abanyarwanda babafitiye no gukomeza kubafasha bikomeza gushinga imizi.”

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda, CG Felix Namuhoranye, yavuze ko Polisi ifitanye ubufatanye bwiza n'abaturage mu rugendo rwo kurwanya ibyaha
Perezida Kagame yasabye Abapolisi kugendera kure ruswa n'ibindi bikorwa bishobora gutuma batuzuza neza inshingano zabo
Perezida Kagame yahembye Abapolisi bitwaye neza mu mahugurwa
Abapolisi bakoze akarasisi bakoresheje moto
Ntabwo byari bisanzwe ko Abapolisi bakora imyiyereko bakoresheje moto

Amafoto: Herve Kwizera


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages