Ibikorwa remezo bitandukanye nk'imihanda izamurwa mu Mujyi wa Kigali biriyongera ubutitsa. Ibi bituma ubwiza bwa Kigali bwirahirwa n’abayizi ndetse n’abatarayikandagizamo ikirenge bakayitangarira cyane.
Umwaka wa 2017 by’umwihariko watangiranye ibikorwa bishya muri Kigali aho imihanda minini n’imito yatangiye gukorwa ndetse icyo gihe byari biteganyijwe ko hakorwa ibilometero 54 aho yose izaba ifite ibice bine aho kuba bibiri nk’uko byari bisanzwe.
Iyagurwa n’ikorwa ry’iyi mihanda ryahereye ku yo wavuga ko yabonekagamo umubyigano binagera kuri ya yindi y’imigenderano ihuza uduce dutandukanye mu Mujyi wa Kigali.
Iterambere ry’ibi bikorwa remezo by’imihanda rifasha abenegihugu kugenderana no guhahirana n’abandi bo mu bice bitandukanye nta birantega bahuriye na yo mu rugendo.
Ubu uheruka mu Biryogo mu mwaka ushize, ahageze yatungurwa kuko hubatswe imihanda itandukanye irimo uva ahazwi nko ku Kadege mu Rugunga ugana ku Bisima n’ahahoze isoko rya Biryogo mbere y’uko risenywa.
Ubu agace kahozemo utuyira duto, abantu banyuramo babyigana, ubu hagejejwe umuhanda w’umukara batambukamo batikandagira. Mu minsi ya vuba uraza kuba urara unacaniwe.
Ibi ni nako bimeze ku mihanda yo mu bice bitandukanye byo mu Mujyi wa Kigali birimo Nyacyonga, Kagugu, Batsinda, Masizi n’iya Kicukiro igana mu Karere ka Bugesera. Aha hose hari kubakwa imihanda ndetse abahatuye ubu barishimira ko begerejwe imihanda ya kaburimbo.
Umunyamakuru wa IGIHE, Niyonzima Moïse, yazengurutse mu bice bitandukanye bya Kigali areba impinduka zigaragara muri ibi bice by'umwihariko uko byahindurwe isura binyuze mu bikorwa remezo by'imihanda yorohereza abaturage kugenderana.
U Rwanda rurakataje mu kubaka ibikorwa remezo by’umwihariko ibijyanye n’imihanda, ifasha abaturage guhahirana hagati yabo ndetse ikanoroshya ubucuruzi bwambukiranya imipaka.
Kuva nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igihugu cyashyize imbaraga mu guhanga imihanda mishya no kuvugurura iyari isanzwe ariko yari yashegeshwe bikomeye.
U Rwanda rufite imihanda ireshya n’ibilometero ibihumbi 38 birenga, irimo iya kaburimbo irenga ibilometero 2038 kandi imyinshi muri yo yubatswe nyuma ya Jenoside. Iyo yongeweho imihanda y’imidenderano ijya mu ngo z’abantu, mu mirima n’igana ahantu hatandukanye, mu Rwanda habarurwa imihanda ireshya n’ibilometero 44 600.
Igihugu cyihaye intego yo gukoresha kaburimbo iciriritse mu mihanda imwe n’imwe hibandwa ku y’imigenderano. Nibura imihanda ingana na 20% y’iyo u Rwanda rufite izaba yashyizwemo kaburimbo mu myaka 20 iri imbere.
Muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi (NST1), u Rwanda rwateganyije ko nibura ruzaba rufite imihanda yo ku rwego rw’igihugu ireshya n’ibilometero 1792 bivuye ku 1531.
U Rwanda rwashyize imbere imihanda ya kaburimbo yoroheje kuko imara imyaka myinshi itarasaza; iri kugenda yubakwa hirya no hino mu byaro aho babanje imihanda ikora kuri kaburimbo kugira ngo ijye yorohereza abahinzi kugeza umusaruro wabo ku mihanda.
Mu mwaka ushize, imihanda y’imigenderano ireshya na kilometero 2487 yarasanwe ugereranyije na kilometero 2666.8 yo mu 2019/2020. Byitezwe ko izagera ku bilometero 5,145 mu 2024.
Imihanda y'i Nyanza ya Kicukiro
I Nyanza ho mu Karere ka Kicukiro hari kubakwa imihanda igezweho mu koroshya ingendoInkengero z'umuhanda hubakwa urukuta rukomeye mu gukumira ko ubutaka bwatengukiramoAbakozi ni benshi barakataje n'imirimo yo kubaka umuhandaImihanda iri kubakwa irimo izahuza Akarere ka Kicukiro n'aka Bugesera ugana ahari kubakwa Ikibuga Mpuzamahanga cy'IndegeNi umuhanda ufite ibyerekezo bine mu kugabanya umuvundo w'imodokaMu Rwanda hari imihanda ireshya n'ibilometero 2000 ya kaburimbo mu bice bitandukanye by'igihuguUmuhanda uhuza Kicukiro na Bugesera uri kwagurwa ndetse imirimo irarimbanyijeNiwuzura uzaba ari umuhanda muniniMu bigaragaza iterambere ry'ahantu harimo n'imihanda yorohereza abahagana kuhagera batekanyeKu Mugezi w'Akagera hari kubakwa ikiraro kigezweho gihuza umuhanda wa Kicukiro n'uwa BugeseraImirimo yo kwagura umuhanda uhuza Kicukiro na Bugesera irarimbanyijeU Rwanda rukoresha ingengo y'imari iri hagati ya miliyari 150 na 200 Frw ku mwaka mu bikorwa remezo birimo no kubaka imihandaAbaturage bari mu bungukira mu iyubakwa ry'ibi bikorwa remezo kuko banahabwa akaziAha ni kuri Gare ya Nyanza mu Karere ka KicukiroUmuhanda uva Nyamata uhuza uyu mujyi na Kicukiro ugeze ku musozoI Gahanga ibikorwa byo kubaka umuhanda byarasojweUmuhanda wa Kicukiro werekeza i GahangaUmuhanda wa Nyanza ugeza kuri gare, na wo uri kubakwaUyu muhanda mushya uri kubakwa Kicukiro ukomereza mu bice bya Nyamata
Kagarama ya Kicukiro na yo yararimbishijwe
Abatuye hafi y'uyu muhanda baruhutse icyondo bahuraga nacyo mu gihe cy'imvuraNi imihanda yubakwa mu buryo bugezweho ndetse abanyamaguru bubakirwa inzira zabageneweAhageze umuhanda, iterambere riranyarukaImihanda yubatswe yahinduye isura y'ahantu yegerejweHatewe ubusitani ndetse mu minsi ya vuba buzaba bwafasheNi umuhanda ubereye ijishoUmuhanda wa Kicukiro ugana mu Kagarama ugeze ku musozo
Mu Biryogo hashyizwemo imihanda myinshi y'umukara
Mu Biryogo ugana ku Musigiti uhari naho hashyizwe umuhanda wa kaburimboAha ni ho hahoze isoko ryo mu Biryogo ryaje gusenywaUva ku Bisima agana ahahoze isoko rya Biryogo ntaho agihurira n'ibyondoKu Bisima utahaheruka ntiyahamenya kuko harahindutse cyane nyuma yo kugezwa umuhandaHari ahagikorwa imirimo ya nyumaAbatuye mu Biryogo baciye ukubiri n’icyondo bahuraga na cyo mu bihe by'imvuraUyu muhanda uherereye ruguru y'Urusengero rw'Abadiventisiti b'Umunsi wa Karindwi mu Biryogo ugana ku BisimaAbanyamujyi bo mu Biryogo bishimira iterambere bagejejwehoNa we urabibona ko iyi mihanda ibereye ijishoMu minsi ya vuba, aya matara azatangira gucanira imihandaMuri aka gace hubatswe imihanda igezwehoAhenshi imihanda yashyizwemo kaburimboHari uduce hagikorwa imirimo ya nyuma yo kubaka imihandaKu mihanda hamaze no gushyirwaho amatara, ashobora gutangira kuyicaniraMbere muri aka gace habarizwaga imihanda yiganjemo iy'ibitakaAho umuhanda wageze, byinshi birahindukaUvuye ku Kadege mu Rugunga hari umuhanda uzamuka ugana ahazwi nko ku Bisima mu BiryogoMu Biryogo hararyohejwe, hubakwa imihanda igezweho
Kuva Nyacyonga kugera i Masizi naho hari gukorwa neza
Uduce twinshi twegereye Umujyi wa Kigali rwagati twegerejwe ibikorwa remezo birimo imihandaMu byo u Rwanda rushimirwa mu kubaka ibikorwa remezo harimo no kubibungabunga mu buryo butangiza ibidukikijeMuri gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi (NST1), u Rwanda rwateganyije ko nibura ruzaba rufite imihanda yo ku rwego rw’igihugu ireshya n’ibilometero 1792Mu kubaka imihanda hanibandwa ku kubaka ibiraro aho bikeneweU Rwanda rwashyize imbere imihanda ya kaburimbo yoroheje kuko imara imyaka myinshi itarasazaU Rwanda rufite imihanda ireshya n’ibilometero ibihumbi 38 birenga, irimo iya kaburimbo irenga ibilometero 2038Imihanda ifasha abaturage guhahirana, ikanoroshya ubucuruzi hagati yaboMu duce dutandukanye iyo hubatswe imihanda n'iterambere ririhutaImihanda iracyubakwa ndetse yitezweho kurushaho guhindura aka gaceN'ibindi bikorwa remezo byatangiye kuzamurwaUmuhanda wubatswe i Batsinda ubu ni nyabagendwaIburyo ni umuhanda ugana Nyacyonga mu gihe uw'ibumoso werekeza i GasanzeUmuhanda uri mu cyerekezo kigana Masizi, abatuye muri aka gace bo bategereje kubakirwa umuhanda wa kaburimboUmuhanda w'i Gasanze uteye ubwuzu kuwurebaUmuhanda wa Gasanze mushya wuzuye mu bihe byashizeIbikorwa remezo by'imihanda bigenda bishyirwa mu bice bitandukanye by'igihuguImiterere y'umuhanda ugana Nyacyonga
Ibitekerezo 0