00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abafite amazi ni 89,2%, amashanyarazi ni 67,1%; birashoboka ko baba 100% mu 2024?

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 9 Ukuboza 2021 saa 01:18
Yasuwe :

Muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi igamijwe kwihutisha iterambere, NST1, biteganyijwe ko mu 2024, Abanyarwanda bazaba bagerwaho n’amazi meza ndetse n’amashanyarazi ku kigero cya 100%.

Imibare iheruka ya Minisiteri y’Ibikorwaremezo [Mininfra] igaragaza ko kuri ubu abagera kuri 67,1% bamaze kugerwaho n’amashanyarazi yaba akomoka ku mirasire n’akomoka ku ngufu.

Ni mu gihe kandi abagerwaho n’amazi meza bamaze kugera kuri 89,2%. Intego ni ukuba zageze ku 100% mu mwaka wa 2024.

Mininfra itangaza kandi ko ubushobozi bw’ingano y’amazi akoreshwa ku munsi mu gihugu bugeze kuri metero kibe 322,852 mu gihe intego ari uko mu 2024, u Rwanda ruzaba rufite ubushobozi bwo gutanga amazi angana na 444,995 ku munsi.

Kugira ngo ibi bigerweho, hari uruhare rwa guverinoma, urw’abafatanyabikorwa barimo imiryango itari iya leta ndetse n’abikorera.

Hari icyizere cy’uko intego izagerwaho!

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko nk’uko Umukuru w’Igihugu yabisezeranyije Abaturarwanda, mu mwaka wa 2024 buri rugo ruzaba rufite amazi meza n’umuriro w’amashanyarazi.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Amb Gatete Claver yavuze ko nubwo habayeho imbogamizi zazanywe n’icyorezo cya Covid-19 hari icyizere cyo kugera ku ntego.

Amb. Gatete yavuze ko muri Kamena umwaka utaha, amashanyarazi azaba ageze ku kigero cya 74%, bikazagera muri 2024, bigeze ku 100%.

Ati “Iyo ubibaze urabona ko bizagera muri 2024 twarageze ku 100%. Ntabwo ari ibyifuzo ni ibintu bizakorwa nk’uko Umukuru w’Igihugu yabyemereye abaturage.”

Yakomeje agira ati “Hari amafaranga leta ishyiramo, hari ayo igenda iguza cyangwa ihabwa n’abafatanyabikorwa batandukanye, hakiyongeraho na ba bantu badufasha mu gutanga amashanyarazi akomoka ku mirasire.”

Mu bijyanye no kugeza amazi hari imishinga ikomeye aho nko mu Mujyi wa Kigali Haguwe uruganda rwa Nzove II ruva kuri metero kibe 25,000 ku munsi rugera kuri 40,000.

Mininfra ivuga ko hubatswe uruganda rushya rwa Nzove I rufite ubushobozi bwo gutanga metero kibe 40,000 ku munsi. Uru ruganda kandi rwubatswe ku buryo rwakwagurwa rukagera ku bushobozi bwo gutanga metero kiba 65,000 ku munsi.

Mu zindi nganda nshya kandi harimo urwa Nyanza (Mpanga), Rwamagana (Muhazi) na Nyagatare (Mirama) zose hamwe zifite ubushobozi bwo gutunganya metero kibe 10,500 ku munsi. Hari n’urwa Nkombo muri Rusizi rutanga amazi angana na metero kibe 720.

Hubatswe uruganda rutunganya amazi rwa Kanyonyomba ruzatanga metero kibe 5,000 ku munsi, rukaba rugeze ku kigereranyo cya 96.5% rwubakwa.

Undi mushinga munini ni uw’uruganda rw’amazi rwa Kanzenze rutanga metero cube ibihumbi 40 z’amazi ku baturage batuye umujyi wa Kigali na tumwe mu duce tw’Akarere ka Bugesera.

Uruganda rutunganya amazi rwa Kanzenze rwatangiye kubakwa mu mwaka wa 2017. Rwuzuye rutwaye miliyari 62Frw. Ni mu gihe hateganijwe kubakwa ibigega binini 41 ariko ibyamaze kuzura ni 14.

Minisitiri Amb. Gatete yavuze ko abaturage bakwiye kumenya ko ibyo bikorwaremezo byose aribo bigenewe bityo bakabibungabunga kandi bakabibyaza umusaruro.

Ati “Abaturage icyo basabwa ni ukubifata neza nk’amashanyarazi twababwiye ko atangwa na REG, bya bindi bajyaga bishyiriraho ntabwo byemewe, ni leta ishyiraho ayo mashanyarazi, nabo rero bamenye ko ibyo bikorwaremezo ari ibyabo.”

Yakomeje agira ati “Babifate neza, babibungabunge, bamenye neza ko ari umutungo leta yabahaye, icyo dushaka ni ukugira ngo ayo mashanyarazi bayabyaze umusaruro, abatangira imishinga ikenera amashanyarazi yaba imito n’iminini nk’inganda.”

Minisitiri Amb Gatete yavuze ko nyuma yo kuva ku rwego rw’intara, uturere n’imirenge ubu hagezweho utugari n’imidigudu harebwa uko hose hagera amashanyarazi kandi bikaba bizakorwa mbere ya 2024.

U Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu mishinga igamije kugeza amazi meza ku baturage
Minisitiri w’Ibikorwa remezo, Amb Gatete Claver yavuze ko u Rwanda ruzagera ku ntego rwihaye yo kugeza ku baturage bose amazi meza n'umuriro n'ubwo rugenda ruhura n'imbogamizi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .