{Icyifuzo cy’Abaturage bo mu murenge wa Nduba, Akarere ka Gasabo ko hakubakwa urwibutso rwa Jenosidwe yakorewe Abatutsi ku rwobo rwa Bayanga kigiye gusohozwa.}
Abaturage baho, cyane abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka 1994 bavuga ko uru rwobo rwatangiye kujugunywamo Abatutsi guhera mu 1959, 1960,1961 biza kuba agahoma munwa mu1994. Imibiri yabo ntishobora kuvanwamo gushyingurwe mu cyubahiro kuko ari rurerure cyane.
Nk’uko Karamuzi Godfrey, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nduba yabitangarije Abanyamakuru mu ijoro ryo kuwa 12 Mata uyu mwaka ubwo hibukwaga Abatutsi bazize Jenoside ku nshuro ya 19 muri uyu murenge yavuze ko kuba kuri uru rwobo hatarubakwa urwibutso rwa Jenoside bibabaje.
Yagize ati “Ruriya rwobo rurimo Abatutsi benshi kuko batangiye kubajugunyamo kuva kera cyane.”
Karamuzi yakomeje avuga ko kubera uburyo Abatutsi bicwaga uruhongo hongo muri aka gace, byageze aho biba igitutsi, bavugaga bati “Urakajya i Nduba”: Inkomoko ikaba yaraturutse ku byakorerwaga kuri uru rwobo.”
Umuyobozi wa Komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG), Mucyo Jean de Dieu, yatangarije IGIHE, ko aha hantu hazwi cyane ati “ Urwobo rwa Bayanga rwatawemo Abatutsi benshi cyane kandi byahereye kera.
Hari gahunda yo kwegeranya amateka y’ibyabaye ku Batutsi mu gihugu hose byatangiriye ku kwegeranya amateka y’ibyabereye mu Bugesera n’ahahoze hitwa Kibungo birimo kwandikwa na Prof Rutembesa ndetse na Butare n’ahahoze hitwa Gikongoro birimo gukorwa na Prof Rutayisire Paul no ku rwobo rwa Bayanga tuzahagera kuko hafite amateka adasanzwe y’ibyakorerwaga Abatutsi kuri uru rwobo”
Akomeza agira ati “Hari na gahunda yo kuhubaka urwibutso n’ubwo amafaranga y’ibyateganyijwe kuhubaka atateganyijwe mu ngengo y’imari y’uyu mwaka ariko iyi gahunda irahari.”




Ibitekerezo 0