Ni ibihe bikunda kurangwa n’ibyishimo biherekejwe n’ibikorwa byo kwidagadura bibera ahantu hatandukanye.

Umujyi wa Kigali wo mu buryo bwihariye, washyizeho uburyo buwufasha gukomeza kugaragara neza. Isura yawo yahindutse ndetse irimbishwa bidasanzwe.

Mu masaha y’ijoro irara ishashagirana mu ruvange rw’amatara atatse mu masangano y’imihanda, inyubako z’ibigo bikomeye zihuriramo urujya n’uruza rw’abantu, mu ngo n’ahandi.

IGIHE yatambagiye mu bice bigize Kigali ikusanya amafoto agaragaza imyiteguro ya nyuma mbere y’iminsi mikuru isoza umwaka.

Imitako yashyizwe ahantu henshi igaragaza ubutumwa bw’ibigo bikorera i Kigali bwifuriza abakiliya babyo gusoza umwaka neza no gutangira undi mu byishimo.

Banki y'Ubucuruzi ya Cogebanque yatatse rond point yo ku Kisimenti i Remera

Ukigera Kisimenti, uhabwa ikaze n'ubutumwa bwa Cogebanque butatse amasangano y'imihanda

Utubari turi ku Kisimenti twarimbishijwe mu masaha y'ijoro

Ibigo by'abikorera nabyo ntibyatanzwe mu kwinjira mu mwuka w'iminsi mikuru

Heineken yatatse isangano ry'imihanda rishya riri Sonatubes

Ishusho yo mu Kanogo mu masaha y'ijoro
Ishusho yo mu Kanogo mu masaha y'ijoro
Amatara yo ku muhanda uva mu Kanogo ugana mu Mujyi rwagati nayo yararimbishijwe

Imitako yashyizwe ku matara ku bufatanye bwa Sosiyete y’ubwishingizi ya SONARWA

Park Inn Hotel mu Kiyovu nayo yateguye imitako y'iminsi mikuru

Imbere y'Umujyi wa Kigali hateguwe neza ku bufatanye bwa I&M Bank

I&M yinjije abakiliya bayo mu minsi mikuru ya Noheli n'umwaka mushya wa 2019

Banki y'u Rwanda Itsura Amajyambere, BRD nayo yifatanyije n'abanyarwanda mu minsi mikuru

Inyubako ikoreramo Umujyi wa Kigali n'Akarere ka Nyarugenge nayo yatatswe amabara menshi

I&M Bank Rwanda ni uku igaragara mu masaha y'umugoroba

Banki ya Kigali iri hagati mu mujyi rwagati irara yaka amatara y'uruvangitirane

Imbere gato y'igice kitanyuramo imodoka kizwi nka 'Car Free Zone' naho haka urwererane

Imihanda imwe yashyizweho imitako igaragaza inzoga ya Skol iri mu zikunzwe mu gihugu

Umuhanda wa Kacyiru ugana ku Kimihurura watatsweho amatara atandukanye

Amasangano y'umuhanda uri hafi ya ambasade y'u Buholandi ku Kacyiru yatatswemo ikinyobwa cya Skol

Banki y'Abaturage y'u Rwanda, BPR Atlas Mara yo yifashishije amasangano y'imihanda kuri Kigali Convention Centre mu kwifuriza abakiliya bayo Noheli Nziza n'Umwaka mushya muhire wa 2019

Rond-point iherereye Kimihurura mu ihuriro ry'imihanda iri imbere ya Kigali Convention Centre

Rond-Point ngari iri mu mujyi rwagati nayo yatatswe amatara yaka amabara atandukanye

Radisson Blu Hotel yaganuje abakiliya bayo iminsi mikuru mu birori byacaniwemo igiti cya Noheli

Radisson Blu yacanye igiti cya Noheli gifite uburebure bwa metero 15

Gucana igiti cya Noheli byahuriranye no gutangiza ibikorwa bifasha abana kwidagadura

Kigali Convention Centre yakira inama mpuzamahanga zikomeye zibera mu Rwanda yarimbishijwe bidasanzwe

Inyubako ya KBC iri ku Kimihurura yazirikanye abifuza imitako ya Noheli n’Ubunani

Iri duka rifite imitako yihariye ibereye umuteguro w'iminsi isoza umwaka

Abashaka kurimbisha ingo zabo na bo bitaweho

Amafoto: Muhizi Serge