Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa 14 Gashyantare 2025.
Iyo nkunga izafasha kubaka ibyumba by’amashuri bine, ubwogero buri kumwe n’ubwiherero 14, ubwiherero butandatu, amacumbi abiri, n’isomero.
Hazatangwa kandi ibitanda na matera 120 bigenewe kujya mu macumbi, intebe zo mu ishuri 105 harimo eshanu z’abarimu ndetse n’ibibaho bitanu.
Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Fukushima Isao, yavuze ko aya masezerano ari mu ihame ry’u Buyapani ryo guteza imbere imibireho y’abaturage, kugira ngo buri wese abeho ubuzima bufite agaciro nta we uhejwe.
Ati “Uyu mushinga ugiye gufungura imiryango abana bose bige, hatitawe ku bumuga bafite ubundi bibahe imfunguzo z’inzozi zabo z’ahazaza.”
Yavuze ko uyu mushinga ujyana na gahunda ya kabiri y’igihugu yo kwihutisha iterambere (NST2) mu ngingo yayo yo guteza imbere ubumenyi bw’abana bafite n’ubumuga.
FHR ni umuryango utegamiye kuri Leta watangiye mu 2006 ugamije gufasha abana bafite ubumuga bwo kutumva no kutabona.
Ifite amashuri yigisha abo bana mu Karere ka Nyagatare aho bafite abanyeshuri 213 no mu Karere ka Kayonza ahari abana 28.
Umuyobozi Mukuru wa FHR, Ndagijimana Dominique, yavuze ko aya masezerano agiye kubongerera imbaraga mu kwita kuri aba bana cyane cyane abo mu Karere ka Kayonza.
Ati “Aya masezerano agamije kwagura ishuri ry’abana bafite ubumuga bwo kutabona no kutumva rya Kayonza. Ni igikorwa cyiza giha aba bana icyizere cyo kubaho n’andi mahirwe.”
Ku kibazo cy’abarimu bakurikirana aba bana bakiri mbarwa, Ndagijimana yavuze ko bakigejeje ku nzego zibishinzwe muri Leta, ko na cyo bizeye ko kizakemuka vuba.
Uyu mushinga nurangira icyo kigo kizaba gifite ubushobozi bwo kwakira abanyeshuri barenga 120 bafite ubumuga bwo kutumva no kutabona kandi bose biga bacumbikiwe.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!