Iki gishanga kiriho umuhanda uhuza Bishenyi, Kigese na Rugalika, kucyambuka bifashishaga amateme atatu ariko na yo imvura yayatwaye.

Imvura yatangiye kugwa saa sita n’igice mu buryo budasanzwe ku buryo abaturage bahatuye bakorera mu Mujyi wa Kigali n’abanyeshuri bavaga ku mashuri batari kubona uko bataha.

Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi, Ndahayo Sylvère, yabwiye IGIHE ko Akarere kamenye ko ibi biza byabaye ariko ubu bakiri gushaka igisubizo cy’abo aya mazi yafungiye inzira.

Iki gishanga gisanzwe cyuzura iyo habayeho ikibazo cy’imvura nyinshi igwa igihe kirekire.

Ibikorwaremezo birimo n'amateme yahuza Rugalika na Runda byasenywe n'imvura
Ibikorwaremezo birimo n'amateme yahuza Rugalika na Runda byasenywe n'imvura
Igishanga cya Bishenyi cyarimo n'amateme abaturage bambukiraho cyarengewe n'amazi
Igishanga cya Bishenyi cyarimo n'amateme abaturage bambukiraho cyarengewe n'amazi