Ku isonga ni ishyaka CDR (Coalition pour la Défense de la République) rifite uruhare rw’umwihariko mu bukangurambaga bwa Jenoside, haba mu kuyitegura no gushishikariza Abahutu gushyira hamwe bakica Abatutsi.
CDR yitwaga “Impuzamugambi ziharanira Repubulika”. Igitekerezo cyo kuyishinga cyatangiriye mu nama zitandukanye zabereye mu yari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, Ishami rya Nyakinama, zateranye ku wa 22 Ukuboza 1991, ku wa 5 Mutarama 1992 no ku wa 17 Mutarama 1992.
Ku itariki 22/02/1992, inama yo kwemeza ishingwa rya CDR yateraniye muri Hotel Village Urugwiro i Kigali ihuza abantu icumi ari na bo bayitangaje ku mugaragaro. Abo ni Bucyana Martin, Nahimana Théoneste, Misago Rutegesha Antoine, Mugimba Jean Baptiste, Uwamariya Béatrice, Higiro Céléstin, Nzaramba Céléstin, Akimanizanye Emmanuel, Hitimama Athanase na Simbizi Stanislas.
CDR yakunze kurwanya amasezerano y’amahoro ya Arusha. Ibi bigaragazwa n’inyandiko nyinshi yanditse harimo iya tariki 2 Nzeri 1992, yandikiye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Boniface Ngurinzira wari Intumwa y’u Rwanda, mu mishyikirano y’amahoro. Yanditse inyandiko y’Igifaransa. Mu Kinyarwanda iravuga ngo ’Ibitegekwa n’ishyaka CDR, kugira ngo yemere kwinjira muri guverinoma y’inzibacyuho irimo FPR.
CDR yavugaga ko itazinjira muri guverinoma mu gihe hatazashyirwamo ko igomba kurengera ibyavuye muri revolusiyo yo mu 1959. Yasabaga kandi guhabwa imyanya itanu muri guverinoma ari yo; Minisitiri w’Intebe, Minisitiri w’Ingabo, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Minisiteri y’uburezi.
Tariki ya 4/8/1993 Amasezerano y’amahoro ya Arusha akimara gusinywa, CDR yatangaje amabwiriza 10 ngenderwaho arimo urwango, isaba Umuhutu wese gukanguka bagashyira imbaraga hamwe bakarwanya ishyirwa mu bikorwa ryayo. Ayo mahame CDR yayise "Jye ntibindeba ndi Umusederi’
Ni amabwiriza 10 yerekanaga ko ’umuhutu wese aho ari agowe kandi agomba kwirwanaho arwanya umututsi wese n’Inkotanyi kuko ntatabikora atyo ari we uzicwa. Barabwira buri muhutu wese icyo atagomba gukora cyangwa se icyo agomba gukora, bagasoza bamubwira ngo byigizeyo, niba uri umusederi byange.
1. Muhutu wisubije ibyawe muri 59 Inyenzi zikimara guhunga u Rwanda, bivemo dore inyenzi zaje kubisubiramo nk’uko amasezerano y’amahoro ya Arusha abivuga. Ibyo ntibindeba, njye ndi umusederi.
2. Muturage Munyarwanda, gira witegure gutegekeshwa ikiboko no gutanga imisoro yo gukiza inyenzi nk’uko amasezerano ya Arusha abiteganya. Ibyo ntibindeba njye ndi umusederi
3. Musirikare ngabo y’u Rwanda, tanga imbunda maze ushoke igishanga nk’uko amasezerano ya Arusha abivuga. Ibyo ntibindeba njye ndi umusederi
Minisitiri w’ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu Dr Bizimana Jean Damascène avuga ko "Aha ni nko gukangurira abasirikare bababwira bati "inyenzi zaje zizinjira mu ngabo mwebwe mubure akazi, mu gisirikare musohokemo, mugomba rero ibyo kubyanga".
4. Mucuruzi w’u Rwanda wowe wagowe itegure kongerwa imisoro kugira ngo guverinoma irimo inyenzi izabone uko yishyura imyenda zafashe zigura intwaro zo gutera rubanda nyamwinshi, nk’uko amasezerano ya Arusha abivuga. Ibyo ntibindeba njye ndi umusederi.
5. Minisitiri w’Umuhutu, va mu murwa mukuru ujye gukorera i Byumba aho Inkotanyi zishobora kugufata mpiri nk’uko amasezerano ya Arusha abivuga. Ibyo ntibindeba njye ndi umusederi.
6. Mukozi wa Leta, tanga ibiro ubise inyenzi nk’uko amasezerano ya Arusha abivuga. Ibyo ntibindeba njye ndi umusederi
Minisitiri Dr Bizimana ati "Hano bashakaga kuvuga ko Inkotanyi nizitaha hari abazajya mu mirimo noneho Abahutu bagatakaza imirimo, ko icyo nacyo bakwiriye kukirwanya kugira ngo batazabura akazi:.
7. Munyarwanda ugendera muri Taxi, itegure gukomeza kuzuza imifuka y’Inyenzi, dore bene wazo barazamura ibiciro ubutitsa by’amatagisi, zitaraza. Dore ziraje mirongo ine izikuba kane. Ibyo ntibindeba njye ndi umusederi
8. Bahutu mwese nimwitegure kuvurwa n’Inyenzi zibatere inshinge zuzuye Sida, dore ko amasezerano ya Arusha yazeguriye Minisiteri y’Ubuzima. Ibyo ntibindeba njye ndi umusederi
9. Muhutu ugisinziriye, nubwo uzi ubwenge witegure guhitanwa n’inyenzi nk’uko inyenzi Museveni yabigenje mu Bugande. Ibyo ntibindeba njye ndi umusederi.
10. Nzirakarengane, mwitegure kubuzwa epfo na ruguru n’inyenzi, dore ko ari zo zizaba zifite inzego zose z’umutekano, ubutasi n’ubutabera bityo zikazaza zishyiriraho amategeko zishakiye. Ibyo ntibindeba njye ndi umusederi.
Minisitiri Dr Bizimana asanga uru rugero rw’amatangazo y’imitwe ya politiki rwerekana ko Jenoside yakorewe Abatutsi yavuye ku mugambi wateguwe wo kubarimbura kandi politiki ari imwe mu nzira zitwajwe ziranakoreshwa.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!